Dukomereje ku cyiciro cya gatatu cy’ubudehe bitaga ‘ubutwa’ abakibagamo bakitwa ‘abatwa’.
Iki cyiciro cyaturutse ku ihindagurika ry’imiterere y’imibereho y’abari batuye igihugu cy’u Rwanda n’ibihugu cyari cyarigaruriye, ariko bushingiye ku bworozi bw’inka nk’ishingiro ry’ubukungu bw’igihugu icyo gihe.
Hari abagiye bitabira ayo matwara mashya yari yadukanywe n’abanyiginya, hakaba n’abandi bagiye bigira ntibindeba, abasigaye inyuma batitaye ku majyambere abandi bagezeho yo kwitabira ubworozi bw’inka, bwari bwadukanywe n’abanyiginya, bagakomeza gukora imirimo igaragara ko itakigezweho y’ubuhigi, ububumbyi nibo biswe ‘abatwa’ ari byo bivuga ‘Insuzugurwa cyangwa abasigaye inyuma mu mateka y’impitabihe’.
Abatwa ryari izina rusange ry’abantu basigaye inyuma mu mateka, ntibashobore kugendana n’abandi mu kubaka igihugu, ntibite ku iterambere abandi bagezeho ry’ubworozi bw’inka, ahubwo bakihamira mu byabo bya kera.
Abo nibo bigize ba ntibindeba mu guhanira amatwara mashya y’iyagura ry’igihugu cy’u Rwanda nk’umushinga wari uraje ishinga ubwami.
Benshi mu bari biganje muri icyo cyiciro babaga ari abaturage b’ibihugu u Rwanda rwabaga rwigaruriye.
Icyiciro cy’ubudehe cya gatatu aricyo kirimo abatwa, ntabwo cyari icyiciro gisuzumirwamo imiterere y’ubutunzi gusa, cyari n’icyiciro kigaragariza ubuyobozi abaturage bagifite imyumvire iri hasi mu mushinga ubaraje ishinga mu kubaka u Rwanda. Bityo bakitabwaho cyane biruseho bakagendana n’abandi.
Ng’ayo ng’uko! Abari bafite amatsiko nimuyashire, abari bafite ingingimira ku bitumvikana ku moko y’abanyarwanda, babonye igisubizo ntakemangwa.
Abubakiraga ku bitariho bakubakira ku nzika, cyo nibazisubize mu isaho! U Rwanda rufite amoko y’imiryango migari, nta mpamvu yagombaga gusimbuzwa ibyiciro by’ubudehe benshi bise ko byari bibi nyamara byari gahunda y’igihugu yo guteza imbere abaturage bacyo.
TANGA IGITEKEREZO