00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dutemberane Ingoro y’i Nyanza ibumbatiye amateka y’ubuhangange bw’Abanyarwanda

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 30 July 2025 saa 12:38
Yasuwe :

Kuva kera na kare, Abanyarwanda bahoze biyubashye, bikemurira ibibazo, bafite uburyo bw’imiyobororere ihamye, ndetse n’igihe abakoloni bagerega mu Rwanda byarabarakaje, biyemeza gusenya ibyo byiza byose bivuye inyuma nubwo uyu munsi byongeye kugarurwa.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho bimwe mu bikorwa byarangaga Abanyarwanda bo hambere, byagaragazaga ko bunze ubumwe ari na byo bimuritse mu Ngoro Ndangamurage yo Kwigira iherereye mu Karere ka Nyanza yatashywe muri Gicurasi 2022.

Iyi Ngoro iri mu nyubako yahoze ari ingoro y’Umwami Mutara III Rudahigwa yari yariyubakiye ubwe ngo ayituremo, aho kuba mu yo yari yarubakiwe n’abazungu ngo abereke ko na we yishoboye.

Yubatse ku musozi wa Rwesero mu Karere ka Nyanza, ukaba uteganye na Mwima ndetse na Gakenyeri hose hari Umurwa w’Ubwami.

Rwesero yari umurwa wa Nduga, wayoborwaga na Mashira, Umubanda wari umutware w’iyo mpugu, nyuma Umwami Mibambwe I Mutabazi I Sekarongoro arahigarurira, akomeza kuhagira umurwa.

Umuyobozi w’Ingoro Ndangamuraye yo Kwigira, Hitimana Justine, yavuze ko iyi ngoro yatangiye kubakwa mu 1957, ariko mu gihe umwami yiteguraga kuyitaha, yahise atanga habura amezi abiri gusa ngo ayitahe.

Ati “Inkomoko y’iyi ngoro ubwayo na yo igaragaza kwigira kw’Abanyarwanda, kuko Umwami yayubakishije ashaka kwereka abazungu ko n’Abanyarwanda bashoboye.”

Nyuma y’ubwigenge, iyi nyubako yagiye ikorerwamo imirimo itandukanye y’ubutabera, aho yahabe rukiko rw’ikirenga, nyuma iba urukiko rusesa imanza, inzu y’ubushinjacyaha n’ibindi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yaje kugirwa Ingoro Ndangamurage yo Kwigira, aho ibumbatiye indangagaciro zo kwishakamo ibisubizo by’Abanyarwanda bibumbiye mu nkingi y’imiyoborerere myiza, ubutabera n’ubukungu.

Igizwe n’ibice bitandukanye bigaragaza imiyoborere yarangaga Abanyarwanda, ubukungu, ubutabera n’ibindi.

Umushyikirano

Mu nkingi y’imiyoborere, muri iyi ngoro hagaragaramo ibisubizo Abanyarwanda bagiye bishakamo bagamije kwikemurira ibibazo no kwiteza imbere nk’Inama y’Umushyikirano, yabaga ari inama nini yahuzaga Umwami na rubanda.

Iyi gahunda yaragaruwe mu gihugu mu 2003, ndetse ikomeza gutezwa imbere, aho mu 2017 yatangiye no kongerwamo ikoranabuhanga aho kuri ubu n’Abanyamahanga cyangwa abandi Banyarwanda batari aho wabereye batanga ibitekerezo.

Umwiherero

Umwiherero wo ugaragazwa nk’inama yahuzaga ubuyobozi bwo hejuru igamije gushakira umuti ibibazo by’igihugu, na wo ukaba waragarutse mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside mu 2004.

Imihigo

Mu bindi byiza byarangaga imikorere y’Abanyarwanda bo hambere harimo no gukorera ku ntego, bakagira imihigo y’ibikorwa bimirije imbere buri wese agaharanira kuyesa.

Iyi ni gahunda yongeye kugarurwa mu Rwanda mu 2006, aho abayobozi b’uturere twose bahigira imbere ya Perezida wa Repubulika, ndetse bakazanagira igihe cyo guhigura, abahize abandi bagashimwa ndetse bakanahembwa, ariko ikiruta ibindi, bikihutisha iterambere.

Itorero ry’Igihugu

Itorero ryari ishuri gakondo ry’abana b’abahungu bigiragamo ubumenyi butandukanye burimo uburere mboneragihugu, kurwana n’ibindi. Abitwaraga neza bavagamo abatware n’ingabo zirasanira igihugu.

Amateka agaragaza ko ryatangiye mu 1312 ku ngoma y’Umwami Ruganzu I Bwimba, ricika mu 1924 bikozwe n’abakoloni b’Ababiligi, ariko ryongeye kugaruka mu 2009 ndetse ryitabirwa n’ana bose, ni ukuvuga abahungu n’abakobwa.

Agaseke

Gafatwa nk’umurimo w’ubugeni watezaga imbere cyane cyane abagore bakabohaga, ndetse kakaba karabishimangiye cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kabonshywe n’Abanyarwanda kakabarinda kwiheba mu bihe bibi bari bavuyemo, kakabaha amafaranga, ariko kanafasha mu bumwe n’ubwiyunge.

Girinka

Gahunda ya Girinka yagarutse mu 2006 ivomwe mu muco wa kera mu Rwanda, abantu baragabiranaga bagamije guhana ubukire kuko inka ivaho amata aramira abana, ifumbire n’umusaruro w’ubuhinzi mwiza.

Iyi yanashibutseho gahunda yo kwiturana na byo byatumye hakomeza gushimangirwa ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni gahunda yatanze umusaruro kuko imibare y’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, igaragaza ko kuva mu 2006 ubwo hatangizwaga iyi gahunda ya Girinka, kugeza tariki ya 31 Werurwe 2024, abaturage bo hirya no hino mu gihugu bari bamaze guhabwa inka zirenga ibihumbi 452.

Muri iyi Ngoro yo Kwigira, hagaragazwa ko Leta yaciye umusoro w’inka wacaga intege aborozi, aho mu mwaka 1962, Kayibanda yari yashyizeho itegeko ryo gusoresha inka 135 Frw kuri buri nka yose, bigamije cyane cyane guhima Abatutsi bari boroye nyinshi muri ibyo bihe.

Umuganda

Iyi ni gahunda yo gutanga umusanzu mu bukungu bw’igihugu.

Nubwo iyi gahunda no mu gihe cya Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri yabagaho, wo wakoreshejwe mu gucengeza amatwara y’urwango, bityo utera igihombo igihugu, abarenga miliyoni bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ubu wagaruwe mu isura nshya yo kwiteza imbere no kunga ubumwe.

Ubudehe

Uyu na wo ni umuco w’Abanyarwanda wo gukorera hamwe, Abanyarwanda bagashyigikirana bagafasha bagenzi babo b’intege nke kwiteza imbere, igihugu na cyo kikabigiramo uruhare runini.

Ni umuco wagiye ucika bitewe n’umwaduko w’amafaranga, ariko iyo ugeze mu Ngoro Ndangamurage yo Kwigira uhasanga amateka yabwo, ndetse amateka akagaragaza ko kugeza mu 1980 bwari bukibaho, wagaruwe mu Rwanda mu 2001.

Gacaca

Amateka agaragaza ko Inkiko Gacaca zahozeho kandi zungaga ababaga bagiranye ibibazo.

Aho abakoloni baziye baziciye intege bateza imbere inkiko zisanzwe, ariko zo zinengwa ko aho kunga abaziburaniyemo ahubwo zirema inzigo.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gacaca yifashashijwe mu guca imanza za Jenoside, hacibwa imanza 1.958.634 zari kumara imyaka amagana ndetse bikanahenda leta, ikintu cyatangaje abanyamahanga.

Muri iyi ngoro kandi bahamurikira urwego rw’ubutabera bwo hambere aho, Umwami MIbambwe II Gisanura yongeyemo gahunda y’iperereza mu buryo bw’imanza yacaga.

Aha hanamurikwa kandi gahunda y’abunzi, yagaruwe mu gihugu, ikaba ishimwa kunga Abanyarwanda bakimbiranye ikanagira uruhare mu kugabanya imanza zijya mu nkiko, byose bishingiye mu kunga ubumwe.

Mu Kwizihiza Umuganura w’umwaka wa 2025, uzaba ku wa 01 Kanama 2025 uyu mwaka, hakomeje na gahunda yo gusura ibindi bice bibumbatiye amateka y’Umuganura, birimo Ibigabiro by’Umwami Rwabugiri, i Rubengera, byawizihirijwemo inshuro nyinshi, i Huro muri Gakenke, hakusanyirizwaga imbuto z’u Rwanda n’ahandi.

Ingoro Ndangamurage yo Kwigira yubatse i Nyanza, ku Rwesero mu nzu yari yubatswe n'Umwami Rudahigwa, agatanga atayitashye
Benegusenga Martine (iburyo), ushinze kuyobora abasura Ingoro Ndangamurage yo Kwigira yubatse i Nyanza, ku Rwesero, yavuze ko ibumbatiye amateka y'ubuhanga bw'Abanyarwanda mu gukemura ibibazo
Agaseke ni igikoresho kiri mu bigaragaza uburyo Abanyarwanda babagaho
Ibimenyetso by'imyambaro yambarwaga n'Inyangamugayo z'Inkiko Gacaca bibitse mu Ngoro Ndangamurage yo Kwigira iherereye mu Karere ka Nyanza
Ifoto igaragaza Gacaca ya kera. Aba bagabo babiri bicariye udutsinsino ni abari bari gucirwa urubanza
Amwe mu mafoto y'umwiherero yasigaye ku ngoma ya cyami, amurikwa mu Ngoro Ndangamurage yo Kwigira iri i Nyanza
Mu Ngoro Ndangamurage yo Kwigira iherereye mu Karere ka Nyanza unahabona amafoto y'abayobozi bagiye besa imihigo mu myaka ya vuba nyuma y'uko imihigo igarutse mu Rwanda mu 2006
Ifoto igaragaza iregeko rya Kayibanda rishyiraho umusoro w'inka mu 1962, ryari rigamije kugora aborozi bari biganjemo Abatutsi. Ubu ryakuweho
Imqwe mu mikino n'imyiyereko ya kera yakorwaga mu Itorero igaragazwa mu Ngoro Ndangamurage yo Kwigira iri i Nyanza
Umuhanzi Nzayisenga Sophie ari mu bari gutemberezwa bimwe mu bikorwa biranga Umuco Nyarwanda ngo nawe azabikundishe abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages