00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dutaramane na Ngabo na Ishimwe biyeguriye gusigasira umuco Nyarwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 11 August 2025 saa 09:49
Yasuwe :

Ishimwe Cyusa Arsène w’imyaka 22 na Ngabo Emmanuel w’imyaka 32 ni abasore bakiri bato b’abataramyi bakunda kandi bashyira imbere umuco nyarwanda.

Aba basore biyeguriye umuco nyarwanda bavukiye kandi bakurira ku gicumbi cy’umuco Nyarwanda mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ishimwe na Ngabo babwiye IGIHE ko biyemeje gusigasira umuco nyarwanda bakiri bato ndetse bifuza ko n’abazabakomokaho bakazawukomeza.

Ishimwe yagize ati “mvuka hano i Nyanza nkaba nizihirwa no kuba nkora ibijyanye n’umuco mu buzima bwanjye bwa buri munsi. Icyanteye gukunda umuco, nakuriye ku gicumbi cy’Umuco, ntorezwa mu Rukari, nkura mbona ibirango byiza by’Umuco wacu by’umwihariko nk’Intotore nziza zabaga ibwami kera bintera kuwukunda no kuwumenya byimbitse kuko nari negereye aho nakura makuru yose ndetse n’ubumenyi bwose nifuzaga ku muco gakondo w’Abanyarwanda”.

Ngabo we yavuze ko impamvu bacengewe n’umuco nyarwanda ari uko bakuriye mu biganza byiza.

Ati“Impamvu umuco waducengeye tukiri bato, twakuriye mu biganza by’ababyeyi bawudutoje kuva mu bwana bwacu, umuco nyarwanda uba muri twe, mbese umuco wabaye twe natwe tuba wo, maze umuco uratwizihira natwe turawutora.

Yongeyeho ko “By’umwihariko njye navaga mu Rukari nkajya no gutorezwa muri GIRIMPUHWE aho twasangaga umubyeyi Mukarugwiza Drocella dushima cyane ibyo yadukoreye byose akanadutoza, akanadukundisha umuco nyarwanda cyane, maze na wo urakunda uratuyoboka.”

Aba basore bombi iyo bataramye byerekana ko hari urubyiruko ruzakomeza gusigasira umuco n’amateka by’u Rwanda bakabitoza n’abo mu bihe bizaza bityo umuco ugakomeza gushinga imizi.

Ngabo na Ishimwe bitabazwa mu bitaramo bitandukanye bakabifatanya n’indi mirimo ya buri munsi ibatunze.

Kurikira Ikiganiro n’igitaramo mu mashusho

Aba basore bavuze ko bifuza gusigasira umuco no kuwutoza abazabakomokaho
Ngabo Emmanuel na Ishimwe bitabazwa mu bitaramo bitandukanye
Ishimwe Cyusa Arsène yatorejwe mu Rukari kuva ari umwana
Ngabo Emmanuel yakuze atozwa umuco nyarwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages