Birimo inzu Ndangamurage y’u Rwanda iherereye mu Karere ka Huye, ibitsemo amateka anyuranye y’ u Rwanda, Ingoro y’Umwami Mutara III Rudahigwa iri mu Rukari mu Karere ka Nyanza,Urutare rwa Kamegeli ruherereye mu Ruhango, Ijuru rya Kamonyi riri ku musozi wa Kamonyi ikigabiro cy’umwami Yuhi Musinga kiri mu Karere ka Nyanza n’ikibuye cya Shali, ibuye rinini riri mu birometero bisaga 12 uturutse mu Mujyi wa Huye werekeza ku Kanyaru mu Karere ka Nyaruguru.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2016, mu Karere ka Nyanza,hizihirijwe umunsi w’umuganura ku rwego rw’igihuhu, aho witabiriwe n’abayobozi batandukanye, imbaga y’abanyenyanza n’abandi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yasabye abaturage b’Intara y’Amajyepfo kuzirikana ubudasa bw’intara yabo mu bijyanye n’amateka n’umuco bongera imbaraga mu kubungabunga ibyiza ndangamateka biyibarizwamo.
Yagize ati “Mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo nta na hamwe ugera ngo ubure kuhasanga umwihariko, ndasaba abayituye kuzirikana ubwo budasa bakabubungabunga batizigamye kuko ari umutungo uhuriweho n’Abanyarwanda.
Ibikorwa bifitanye isano n’umuco bikomeze byongerwemo imbaraga mu mihigo duhiga iteka bijye biza ku isonga.”
Yagaragaje ko umuco w’abanyarwanda urimo byinshi igihugu cyubakiyeho, ndetse ko kizakomeza kubigenderaho mu rugendo rw’iterambere,kwigira no kwihesha agaciro no kubaka ubunyarwanda buhamye.
Ati “Ubwiza kamere n’ahantu nyaburanga hafite amateka yihariye dukwiye kuhabungabunga tukahateza imbere kugira ngo n’umusaruro ukomoka ku bukerarugendo bushingiye ku muco ukomeze kwiyongera.”



















TANGA IGITEKEREZO