Umuhanzi akaba n’umunyabugeni Dady de Maximo Mwicira – Mitali, afite umunezero yatewe n’uko igihangano cye cyatoranyijwe kujya mu biranga imurikamyambaro n’imurikabugeni rizamara ukwezi mu gihugu cya Rumaniya.
Iyi nkuru yatashye i Rwanda, ubwo uyu munyabugeni Dady de Maximo yagiye mu Bufaransa guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco ry’imyambaro ku rwego rw’Isi (Africa fashion Reception of the world fashion week).
Iki gihangano cyatoranyijwe cyaherukaga guhesha Dady de Maximo igihembo cya 3 muri Africa mu iserukiramuco ryitwa " Afric’collection” ryabareye mu Gihugu cya muri Cameroun mu mwaka wa 2008.
Kiri mu byo yise “Dady de Maximo’s 2008 Body and Nature collection”.
Abinyujije ku rukuta rwa facebook Dady de Maximo yashimiye Imana agira ati ”Urakoze Mana”
Dady de Maximo mu Bufaransa akaba ari kumwe n’abandi bahimbyi b’imyambaro y’ubugeni n’isanzwe baturutse mu bihugu 20 byo hirya no hino ku isi.
Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE Dady de maximo yavuze ko azagaragaza umwihariko wo kumurika imyambaro ifite icyo isobanura ku mateka n’umuco nyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO