Amakuru yizewe ifite ni uko iki gihangano cyaguzwe muri Artina Gallery, iduka ricuruza ibihangano by’ubugeni riri ku Gisimenti mu Mujyi wa Kigali. Cyakozwe n’umunyabugeni witwa Théonestine Mukabanana.
Nubwo izina rye ari rishya mu ruhando rw’ubugeni ariko ibikorwa bye byageze hanze y’u Rwanda. Ni umubyeyi ufite umwihariko wo guhuza ubugeni n’umuco nyarwanda, akaba afite inzozi zo kwaguka akaba yategura amamurikagurisha mpuzamahanga y’ubugeni.
IGIHE yasuye Mukabanana wakoze igihangano cyatanzwe nk’impano yashyikirijwe perezida mushya wa Sénégal Bassirou Diomaye.
Mu kiganiro cyihariye yagarutse ku bisobanuro bya kiriya gihangano, ndetse n’ahazaza he mu bugeni ashaka kuvugurura bukajyana n’igihe.
IGIHE: Mukabanana ni muntu ki?
Mukabanana: Mukabanana ni umunyabugeni w’umubyeyi mfite abana 5, by’umwihariko mu buhanzi nkoresha izina Artina. Iyo wumvise Artina ni amagambo abiri nahuje; Art ihagarariye ubuhanzi na Tina riva ku izina ryanjye Théonestine. Abantu benshi banzi kuri Tina. Nakoze mu nganzo kugira ngo havemo ikintu kidasanzwe.
Ubugeni warabwize?
Nkiri umwana wasangaga ninjira ahantu nakora ku rukuta, nkumva hari icyo nahinduraho.
Kera iwacu bajyaga bambwira ko ndi umunyabukorikori. Nsa nk’aho navukanye impano y’ubugeni. Hari banki nakoreye nshinzwe iyamamazabikorwa. Rero nisanze twamamaza ku bihangano by’ubugeni noneho ugasanga abahanzi barambwira ngo mfite impano y’ubugeni.
Mu 2015 nibwo natangiye gushyira mu bikorwa ubugeni ariko naranabyize. Natangiye nshushanya utuntu, nshyira mu bikorwa ibyo ntekereza, ni uko byakomeje bigera aho mureba!
Impano Minisitiri w’Intebe yahaye perezida wa Sénégal Bassirou Diomaye ni wowe wayikoze?
Nibyo! Ni njye wakoze iriya mpano nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yashyikirije Perezida mushya wa Sénégal. Ayo makuru ni ukuri, ni hano muri Artina Gallery yakorewe ni naho yaguriwe, mu by’ukuri urutoki rwanjye buriya ruriho.
Nta n’umuntu wavuga ko iriya mpano atari iya njye. Ndanezerewe kuba narabashije kuba narakoze igihangano kikagera kuri ruriya rwego.
Byagenze gute kugira ngo igihangano cyawe kigere hariya?
Barampamagaye, barambwira ko bashaka kuza gusura Artina Gallery yanjye. Nkeka ko bumvise amakuru, burya amakuru y’ibintu byiza aragenda. Hari hashize igihe nkoze ikiganiro kuri televiziyo y’igihugu.
Nababwiye ko bazaza. Baraje bahitamo kiriya gihangano. Ntabwo nari nzi ikigamijwe, ntabwo bambwiye aho kizajya. Natangajwe no kubibona mu binyamakuru. Byarantunguye sinari nzi ikigiye gukurikiraho.
Wakiriye gute kuba igihangano cyawe cyarageze kuri ruriya rwego?
Naranezerewe cyane! Ntabwo byoroshye gukora igihangano ukabona gihawe perezida. Ni ukuri narishimye birandenga, nabibonye kuri IGIHE ko igihangano cyashyikirijwe Perezida wa Sénégal.
Ariko n’abaje kukigura hano muri Artina Gallery barabimbwiye. Barambwiye ngo dore cya gihangano cyawe gahunda yari ihari ni iyi!
Kuba ndi umubyeyi, igihangano cyanjye kikagira ariya mahirwe ni umugisha. Hari abanyabugeni benshi nanjye nemera ariko kuba ari njye bahisemo ntabwo bisanzwe gukora igihangano kigahararira igihugu.
Wigeze utekereza ko wakora igihangano kigahabwa perezida?
Cyane rwose! Mfite n’ikindi gihangano nakoze ndaza kukikwereka, n’ubu kirahari nifuza ko cyajya mu biro bya perezida, mu biro byo kwa Minisitiri cyangwa se ahandi hakomeye.
Njyewe inzozi zabaye impamo nk’uko binanditse hano muri Gallery yanjye ngo ‘Baho mu nzozi zawe’!
Igitekerezo cy’igihangano cyavuye he?
Ubundi nk’uko nababwiye, ubugeni bugomba guhera ku muco. Ndi Umunyarwandakazi, rero mpera ku muco. Kiriya gihangano kiriho Intore kandi muzi ko Intore ihatse umuco nyarwanda.
Ibihangano byanjye byibanda ku muco, iyo urebye intore isobanura indashyikirwa, niyo ijya imbere abandi bagakurikira. Mu buryo busanzwe intore ni inyamibwa. Kugira ngo nshushanye kiriya gihangano nibanze ku bwiza n’umuco nyarwanda.
Buriya kiriya gihangano gishobora kumara imyaka 100 nta kibazo gifite kuko nakoresheje umwenda ukomeye n’amarangi adasaza. Iriya Ntore irishimye cyane, nka kuriya iba igiye mu nganzo. Hariho ibindi bikoresho bigifasha kuramba no gukomera.
Iyo ukirebye ubona ko gisa neza kandi gifite umwimerere mwiza. Nibura byantwaye ibyumweru bibiri kugira ngo nkizane hano muri Artina Gallery. Ishusho ry’igihangano rigizwe n’intore n’ingoma. Ntabwo intore zabyina nta ngoma. Muri make ni intore ihamiriza ibanjirijwe n’umurishyo w’ingoma.
Bivuze iki kuba igihangano cyawe kiri mu maboko ya Perezida wa Sénégal?
Icya mbere nashimishijwe no kuba naragize uruhare mu kwerekana ibyiza by’u Rwanda, Visit Rwanda. Abaturage bo muri Sénégal bashobora kwibaza aho kiriya gihangano cyavuye bakaba baza gusura u Rwanda.
Ba nyakubahwa bagitanga hariya umuco nyarwanda warimakajwe muri Sénégal. Byanteye ishema cyane.
Igihangano gihagaze angahe?
Igiciro cy’igihangano giterwa n’ingano, reka ntinyure abantu bose bajye bagura ibihangano muri Artina Gallery kuko bibereye ijisho kandi buri wese ubushobozi bwe yabasha kugura igihangano agataka iwe.
Biterwa n’igihangano ushaka n’aho ushaka gutegura, igitekerezo n’imbaraga zakoreshejwe, ibiciro biratandukanye.
Ahazaza ha Artina ni he?
Ndashaka kwaguka ku buryo nakora Artina Gallery abantu nka 200 bakaba bangana umunsi umwe. Mfite inzozi zo gukora imurikagurisha ry’ibihangano by’ubugeni. Ndifuza gutanga akazi ku banyabugeni.
Numva ntewe isheme no kwamamaza umuco nyarwanda ku buryo buri wese azajya avuga ngo hano ni mu muco nyarwanda. Mbonye ubushobozi cyangwa se inkunga nakora Artina Galllery yagutse, njya ndeba hanze abantu bakunze kujya mu maguriro y’ibihangano by’ubugeni kandi birakunzwe.
Reba ikiganiro twagiranye na Mukabanana wakoze igihangano cyahawe perezida wa Sénégal
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!