Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mata 2022, mu Nama Nyunguranabitekerezo yateguwe na RAC hagamijwe kumurikira abanyamuryango ibikorwa biteganyijwe gukorwa mu myaka itanu iri imbere ndetse no kugaragaza uruhare bazabigiramo.
Igitekerezo cyo gushinga Inama y’Igihugu y’Abahanzi cyaje mu 2015, ubwo abahanzi n’abakora mu bijyanye n’ubuhanzi bitabiraga icyiciro cya mbere cy’Itorero Indangabigwi. Mu 2016, ubwo habaga icyiciro cya kabiri cy’Itorero Indangabigwi nibwo bitanzwemo umurongo na Minisiteri ifite umuco mu nshingano.
Icyo gihe hashinzwe ingaga zihuriza hamwe abahanzi mu byiciro birimo Sinema, muzika, performing art [ikinamico, ubusizi n’urwenya], abanditsi, amatorero n’imbyino gakondo ndetse n’urugaga rw’ubwiza n’imideli.
Muri rusange intego ya RAC harimo kubaka ubuhanzi buvoma mu Muco Nyarwanda, kubaka no gukora ubuhanzi butunze nyirabwo bukanagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, gushishikariza abari n’abategarugori kwitabira ubuhanzi n’ibindi.
Mu bikorwa bateganya harimo gushaka uko RAC yabona ibyangombwa biyemerera gukora mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse no gutsura imikoranire n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Muri iyi nama habaye ikiganiro nyunguranabitekerezo cyayobowe n’Umukozi ushinzwe abahanzi mu Nteko y’Umuco, Jonathan Niyomugaba. Cyagarutse ku mbogamizi n’amahirwe mu ruganda rw’ubuhanzi mu Rwanda n’imbaraga zo gukorera hamwe.
Abagitanzemo ibitekerezo barimo Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Intebe y’Inteko ushinzwe guteza imbere umuco n’Ururimi rw’Ikinyarwanda, Uwiringiyimana Jean Claude ndetse n’ Umuyobozi w’Agateganyo mu Nama y’Igihugu y’Abahanzi, Mukampunga Janvière.
Abandi bagitanzemo ibitekerezo barimo Rwiyemezamirimo mu gutegura ibitaramo n’ibikorwa ndangamuco akaba n’umuyobozi wa Hope Agency, Rugamba Raoul, Mwarimu Rurangwa Jean Marie Vianney na mwarimu Uwimanintije Anastase.
Uwiringiyimana yavuze ko icyerekezo Leta y’u Rwanda ifitiye uruganda ndangamuco n’ubuhanzi muri rusange, ari ukubaka ubuhanzi nk’umwuga utunze bene wo kandi bukaba inkingi y’iterambere ry’igihugu.
Ati “Igikomeye ni uko uyu mwuga w’abahanzi tuwufata nk’indi myuga yose, ariko no kumenya rwa ruhare rw’umuhanzi, ese umuhanzi ni muntu ki? Akwiriye kumarira iki igihugu? Ni ugutekereza uruhare umuhanzi afite mu muryango nyarwanda. Ubuhanzi ni umwuga wubashywe kandi ugomba kubahishwa.”
Rwiyemezamirimo Rugamba avuga ko umuhanzi akwiye guhabwa umwanya, uburyo n’ubushobozi bwo guhanga kugira ngo agere ku iterambere ryaba irye ndetse n’igihugu cye muri rusange.
Ni ibintu avuga ko byashoboka ari uko abashoramari bashoye mu bahanzi n’ubuhanzi muri rusange.
Ati “Abahanzi benshi ni abantu baba bafite impano, umuhanzi ni umutungo, umushoramari aziramo mu kuvuga ngo umuhanzi yahanga ibi.”
Mukampunga yavuze ko ubufatanye aribwo bwageza ku iterambere ry’abahanzi muri rusange.
Ati “Guhuriza hamwe abahanzi rero birimo imbaraga mu buryo bwinshi, birimo imbaraga zo guhuza ibitekerezo, imbaraga zikajya mu bikorwa, ibikorwa bikabyara wa musaruro twifuza. Ikindi abahanzi iyo bihurije mu nzego bituma bagira imbaraga kandi bakagira n’icyubahiro.”
Yakomeje agira ati “Ikintu cyo kuba nyamwigendaho cyabayeho kuva ubuhanzi bwatangira mu Rwanda nicyo cyatumye hatabaho iterambere. Kuba nyamwigendaho ntacyo bimara, imbaraga ziratatana, inzego zishaka gukorana nabo ntibamenye aho bababariza n’ubumenyi ntibwiyongere.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Aimable Twahirwa yashimangiye ko Leta ifite gahunda ihamye yo guteza imbere abahanzi ariko nabo bakwiye kwishyira hamwe kugira ngo ibone aho ibasanga.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!