Mu gitabo cya Bibiliya mu ntangiriro bavugamo ko Imana yaremye umugore ngo abe umufasha w’umugabo. Imvugo Umufasha ikaba isobanura umuntu uje kunganira undi cyane mu gihe uwo muntu yagutanze mu gikorwa runaka.
Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano, Munyabagisha Valens mu birori byo kwizihiza umunsi w’umugore ku isi. Yavuze ko ubusumbane bugaragara mu ijambo umufasha bwagombye kurwanywa na buri wese kuko bishobora gutuma umugore yumva ko ari munsi y’umugabo kandi bose bareshya imbere y‘Imana n’imbere y’amategeko. Kuba Imana yarabanje kurema umugabo nyuma ikarema umugore ntibivuga ko umwe aruta undi.
Munyabagisha avuga ko iyo abagore baba barahawe agaciro kuva na kera hose uyu munsi utari kwitwa umunsi w’abagore ahubwo wari kwitwa umunsi w’umuryango. Abagore bakaba basabwa guharanira uburenganzira bwabo na leta ikabuharanira kuko kubikora kuko biri mu nshingano zayo.
Pasiteri Nirere Clementine umwe mu bigisha abagore kenshi asaba ababyeyi muri rusange guhagurukira uburere bw’abana hakiri kare ababyeyi b’abana neza kuko burya uburere bw’umwana butangira akiri mu nda ya nyina.
Pasiteri Nirere akaba asaba ababyeyi kudaca abana babo intege bababwira ko ntacyo bashoboye ahubwo ko bagomba kubabwira ko babafitiye icyizere kuko nabo icyo gihe bacyishakaho.
Aha akaba atunga agatoki akenshi ababyeyi bakunze kuvuga ko abakobwa ari abo gutera ibibazo kuko ngo babyarira iwabo, ntibiga ngo bagere kure nyamara ngo bakaba baravutse mu gihe bakenewe. Bakaba basabwa kwitabwaho hakiri kare, kuko muri icyo gohe uba umwubatse kandi akazabikurana binatuma aba intwari.


















TANGA IGITEKEREZO