Rimwe muri ayo magambi ni ‘Umusoro’ rituruka ku nshinga ‘Gusora’. Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu agaragaza ko ubwo iri jambo ryatangiraga gukoreshwa mu Rwanda mu bihe by’ubukoloni, Abanyarwanda basabwaga umusoro ku ngufu ndetse uwubuze agahanwa bikomeye, ku buryo byabaye nk’ibisiga igikomere mu mitwe yabo.
Agaragaza ko ari nayo mpamvu rimwe na rimwe iyo Umunyarwanda abwiwe umusoro muri iki gihe, adahita yumva ko ari umusanzu asabwa mu kubaka igihugu kubera ayo mateka y’iryo jambo.
Nsanzabera agaragaza ko hakenewe irindi jambo risobanura neza icyo gikorwa cyo gusora, nko kuryita umusanzu cyangwa ikindi cyakorohera kumvisha Umunyarwanda ko ari ibigamije ineza ye n’iy’igihugu muri rusange.
Reba video usobanukirwe neza amateka y’ijambo ‘Umusoro’ mu Rwanda
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!