Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco itangaza ko Ikinyarwanda gikwiye guhabwa agaciro mu nzego zose z’igihugu, mu nama no mu bindi bikorwa byose bireba Abanyarwanda. Ibi bigakorwa mu rwego rwo gushyigikira umuco w’igihugu no kubungabunga amateka n’ururimi rw’abenegihugu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 18 Kamena 2013, Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, yatangaje ko hari Abanyarwanda bagoreka ururimi rwabo, bakabitsindira abakoloni. Ibyo basanga bidakwiye kuba urwitwazo kuko ururimi kavukire rw’igihugu rukwiye guhabwa agaciro, kuko ari ugushyigikira umuco n’amateka y’abenegihugu.
Niyomugabo Cyprien, Intebe y’Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco atangaza ko amateka u Rwanda rwanyuzemo atagombye kuba intandaro yo kugoreka ururimi rw’ikinyarwanda. Agira ati “N’ubwo ururimi rukura kandi rukagira andi magambo rutira, ntibuvuze ko Ikinyarwanda cyagorekwa, kuko kutagikoresha uko bikwiye ari ukutagiha agaciro kacyo. Ntawe ukwiye kwitwaza abakoloni ngo agoreke Ikinyarwanda.”
Abayobozi b’ibitangazamakuru barahwiturwa
Niyomugabo akomeza atangaza ko ahari abakoresha amagambo y’Ikinyarwanda uko bishakiye, atanga urugero ku banyamakuru n’abakora amatangazo yamamaza, birengagije ko ibyo bavuga byakirwa n’Abanyarwanda benshi. Asaba ko bakwiye kwikubita agashyi bagakoresha Ikinyarwanda nyacyo kandi uko bikwiye, kuko biha agaciro ururimi. Niyomugabo agira ati “Abayobozi b’ibitangazamakuru ntibakwiye kujya bakira inyandiko n’ibiganiro bigoreka ururimi n’umuco nyarwanda.”
Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco itunga cyane agatoki abayobozi, abahanzi, abarezi n’abanyamakuru kugira uruhare rukomeye, mu kugoreka ururimi rw’ikinyarwanda no kwica umuco nyarwanda, kandi ari bo bagombye gufata iya mbere mu kurusingasira. Itangaza kandi ko hari n’inyandiko n’ibitabo bizajya bihagarikwa bikabanza gukosorwa, bikemezwa n’Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco, mbere y’uko bitangazwa.
Ku birebana n’uko hari ibihano byaba biteganyirizwa abagoreka ururimi rw’Ikinyarwanda n’abica umuco nyarwanda, Niyomugabo atangaza ko ikigamijwe cya mbere atari uguhana ahubwo ari uguhanura kuko atakwemera ko hari uwica nkana. Ariko yongeraho ko mu minsi iri imbere hari ibihano biteganyirizwa bene abo. Agira ati “Hagiye gushyirwaho itegeko rigena imikoreshereze inoze y’Ikinyarwanda, yoroshya imyandikire yacyo. Ariko kandi bizagera aho abazajya bakora amakosa nkana bazafatirwa ibyemezo.”
Mu biteganya gukorwa mu rwego rwo guteza imbere imikoreshereze y’Ikinyarwanda no gushyigikira umuco nyarwanda, Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco itangaza ko bifuza ko hashyirwaho gahunda yo guhuza ikinyarwanda n’ikoranabuhanga, kandi hakanashyirwaho gahunda ihamye yo gukora ibiganiro mpaka mu Kinyarwanda.
Ikinyarwanda gifite umwanya ungana iki?
Umwaka ushize wa 2012, ubushakashatsi bwakozwe n’umwarimu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Prof. Evariste Ntakirutimana, yagaragaje urwego ururimi rw’Ikinyarwanda ruhagazeho mu mikoreshereze yarwo. Yerekanye ko Ikinyarwanda gifite amasaha umunani mu myaka itatu ya mbere y’amashuri abanza, mu gihe guhera mu mwaka wa kane kigabanyuka kikagera ku masaha ane nyamara icyongereza cyo kikarushaho kongererwa amasaha.
Akomeza agaragaza ko iyo bigeze mu mashuri yisumbuye uretse mu cyiciro rusange guhabwa amasaha ane kandi kibazwa mu bizamini bya Leta, iyo bigeze mu cyiciro cya kabiri gihabwa amasaha abiri na bwo atari itegeko ku mashami yose kandi ntikibazwe mu bizamini bya Leta mu gihe icyongereza cyo ari itegeko.
Ntakirutimana yakomeje agaragaza ko mu mabanki yo mu Rwanda uretse muri Banki Nkuru y’u Rwanda na Banki y’abaturage nta handi wasanga hari aho bateganya ikinyarwanda mu mpapuro zikoreshwamo. Ibyapa no muri serivisi nyinshi avuga ko Ikinyarwanda kigaragara hake uretse muri Serivisi za Leta cyane cyane mu nzego z’ibanze. Agira ati “Icyakorwa ni uko hakongerwa imbaraga mu kucyigisha kandi hagashyirwaho amategeko agena imikoreshereze inoze y’Ikinyarwanda.”
Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco ni urwego rw’igihugu rushinzwe ubusugire bw’iterambere ry’ururimi n’umuco. Iyi nteko yashyizweho n’Itegeko No 01/2010 ryo ku wa 29 Mutarama 2010 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.
Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco igizwe n’Inama rusange y’inteko igizwe n’intiti 15, Biro igizwe n’Intebe y’Inteko n’abungirije babiri, umwe areba iby’umuco undi akareba iby’ururimi. Harimo kandi Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bugizwe na Biro y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, ubuyobozi bw’imari n’ubutegetsi, ubuyobozi n’ubw’ururimi.



















TANGA IGITEKEREZO