Ubwanditsi: Nyuma y’impaka ndende hagati y’abantu ubwabo ku bijyanye n’impinduka bita zikomeye zabayeho mu Kinyarwanda, ariko zitabonerwaga igisubizo kubwo kuba Urwego rubifite mu nshingano badahura narwo ngo rubasesengurire umuzi n’umuhamuro w’izo mpinduka, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yakoze inyandiko ndende itanbga ibisobanuro byimbitse ku mpinduka zkozwe mu rurimi, ngo ikure urujijo mu batarabisobanukiwe. Inyandiko tugiye kubagezaho, ni iyashyikirijwe IGIHE.com, tuyitambukije uko iri nta na kimwe duhinduyemo, dore ko inanditse mu Kinyarwanda cyubahiriza amabwiriza mashya y’imyandikire yacyo.
Inteko y’Ururimi n’Umuco yateruye igira iti:
IKINYARWANDA NTICYAHINDUTSE, HANOGEJWE IMYANDIKIRE
Inyandiko ifasha abantu kurushaho gusobanukirwa amabwiriza ya Minisitiri no 001/2014 yo ku wa 08/10/2014 agenga imyandikire y’Ikinyarwanda
Kuva aho amabwiriza No 001/2014 ya Minisitiri agenga imyandikire y’Ikinyarwanda atangarijwe mu Igazeti ya Leta No 41 bis yo ku wa 13 Ukwakira 2014, Minisiteri ya Siporo n’Umuco ifatanyije n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yatangarije Abanyarwanda iby’icyo gikorwa ibinyujije mu Itangazamakuru.
Abanyamakuru batandukanye bitabiriye ikiganiro cyabaye ku wa gatanu tariki 31/10/2014, ku gicamunsi mu cyumba k’inama k’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco. Ubwitabire bwari bushimishije ari na cyo kerekanye uko ba nyiri ururimi barukunda.
Nyuma yo gukurikirana ibiganiro birebana n’uko ubushakashatsi bwakozwe, benshi mu banyamakuru bari baje bafite impungenge ku mabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda barazishize kubera ko bamenye abayakoze hanyuma ibyo bari bumvise bitari byo, mu biganiro babibonera ibisobanuro.
Ariko kandi hariho n’abandi batashize impungenge kuko hari ibyo bari baramenyereye kuva kera mu myigire yabo. Kuvuga ko habaye ivugurura ry’imyandikire y’Ikinyarwanda, no gutekereza ko bagiye gufata igihe bakongera kwitoza kwandika ibyanogejwe byateye bamwe impungenge, babyibazaho byinshi. Kuva aho ibisobanuro bitangiwe, ibiganiro bigakomeza ku maradiyo na tereviziyo, byaje kugaragara ko Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ikwiriye gusobanurira abantu, bukaba ari bwo buryo bwo kwerekana ko ntabyacitse, ahubwo ari ukurushaho kunoza imyandikire y’Ikinyarwanda..
Ni muri urwo rwego rero Inteko izakomeza gusubiza ibibazo bamwe bibaza hagamijwe kumara impungenge ababa bakizifite.
Ibisobanuro byimbitse by’amabwiriza y’imyandikire
Aya mabwiriza yasohotse yaje yunganira ayari asanzwe kandi anayanoza kugira ngo arusheho korohera Abanyarwanda mu kuyakoresha. Ibyahindutse mu by’ukuri si byinshi.
Ijanisha ryabyo ntirirenga 16 % by’ibyari bisanzwe bimenyerewe. Iyo witegereje neza usanga ikintu cyateye urujijo bigatuma abantu bagira ibitekerezo bitandukanye n’ibikubiye muri yo, ni uburyo bamwe bitiranyije imivugire n’imyandikire kandi ari ibintu bibiri bitandukanye. Ikindi ni uko hari n’abahise bihuta bakemeza abandi ko Ikinyarwanda cyahindutse. Nyamara Ikinyarwanda kiracyari Ikinyarwanda dusanzwe tuvuga, nta gikuba rero cyacitse.
Mu by’ukuri, amabwiriza yasohotse yerekeye uburyo abantu bandika Ikinyarwanda kugira ngo amagambo avugwa kimwe ajye anandikwa kimwe. Nta mabwiriza asaba abantu
guhindura imivugire yigeze atangwa. Amagambo yanogerejwe imyandikire ntabwo agomba guhindurirwa uburyo avugwa.
Mu iyigandimi hari ihame rivuga ko ibivugwa kimwe byagombye kwandikwa kimwe. Umuntu wiga kwandika ni byiza ko yoroherezwa akazi, ntahabwe umukoro wo kwandika ku buryo butandukanye amajwi avugwa kimwe. Ni yo mpamvu mu ngingo ya 12 y’amabwiriza yanogeje imyandikire y’ibihekane “(n)jy”, na “(n)cy”, bikurikiwe n’inyajwi “i” cyangwa “e”. Ibyo byatumye tugira imyandikire imwe kuko gutandukanya gi na jyi; ki na cyi cyangwa ngi na njyi bitakiri ngombwa. Kimwe n’uko gutandukanya ge na jye, ke na cye, nge na jye na byo bitakiri ngombwa. Ikibigaragaza cyane ni uko amagambo yandikishwaga ubusanzwe jy ari make cyane. Ibyo rero bizatuma aho twandikaga amajyepfo tuzandika amagepfo, aho kwandika umujyi tuzandika umugi. Mu by’ukuri amagambo usangamo iki gihekane si menshi.
Igihekane cy gikurikiranye na “i” cyangwa na “e” na cyo cyakoreshwaga ahantu hake mu myandikire kandi mu mivugire, ugasanga ntaho gitaniye na ki na ke. Mu by’ukuri, amajwi yose asohoka iyo umuntu avuga si ko yose agaragazwa mu nyandiko isanzwe. Bibaye bityo amagambo y’ururimi yagira ibimenyetso byinshi ku buryo bitakorohera uwandika.
Hagaragazwa amajwi ya ngombwa afite umumaro ntanyi. Ni yo mpamvu aho kwandika icyerekezo tuzajya twandika ikerekezo, aho kwandika icyegeranyo tuzandika ikegeranyo, aho kwandika icyibo tuzandika ikibo. Ibyo kandi ntibihindura ubwinshi bw’ayo magambo kuko azakomeza kuba ibyerekezo, ibyegeranyo, ibyibo.
Ikindi tugomba kwibuka ni uko aya mabwiriza ntacyo yahinduye ku myandikire y’ibi bihekane “(n)jy”, na “(n)cy” iyo bikurikiwe n’inyajwi “o”, “u” na “a”. Ni ukuvuga ko tuzakomeza kwandika amajyaruguru, injyanamuntu, injyo, Kajyunguri. Tuzakomeza kandi kwandika incyamuro, icyuma, incyuro, gucyocyora.
Uretse kwigiza nkana n’ubundi ibi tumaze kuvuga ni byo dusanzwe twandika nko muri izi ngero: inkeri, ikigega, Akagera, umukecuru, Umurenge, umuneke, umugeni, umukene. Ibi ni
na byo ubushakashatsi bwashimangiye bugaragaza ko “k” na “g” ari byo bikoreshwa cyane kurusha cy na jy iyo bikurikiwe na “i” na “e”. Kubera ko k, g na ng imbere y’inyajwi e na i zikora kimwe na cy, jy, ng, icyaba kiza ni ugukoresha ibimenyetso bikeya.
Ikindi cyagaragaye ko abantu bakigizeho impungenge ni imyandikire y’ibihekane bigizwen n’ingombajwi “ts”, “pf” na “c”. Ubushakashatsi bwagaragaje ko “ts”, “pf”, “ny”, “sh” na “shy” bifite kamere y’ingombajwi n’ubwo tubyandikisha inyuguti irenze imwe. Bwagaragaje kandi ko ingombajwi “ts”na “pf” zibanjirijwe n’inyamazuru zihinduka “ns” na “mf”. Ugendeye kuri ibi hazandikwa imfizi, agapfizi; imfundiko, agapfundiko; insitsimuzo, agatsitsimuzo.
Ibyo rero biragaragaza neza aho izi ngombajwi zihinduka ibi bihekane n’aho zidahinduka. Byaba ari amakosa kuvuga “Gasinzi” aho kuvuga “Gatsinzi”. Ikindi abantu bagomba kwitondera ijambo “Insinzi” kuko rifite inyito imwe rukumbi ituruka ku gutsinda.
Abaritsindira inyito ituruka ku gusinda bamenye ko atari byo. Ijambo “insinzi” rivuga “icyatumye usinda” ntiribaho, habaho ahubwo "igisindisha".
Ikindi abantu badakwiye kugiraho impungenge ni uburyo bwo kwandika impakanyi “nta” ifatanye n’ishinga iyikurikiye. Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari imyandikire inyuranye y’iyi mpakanyi iyo ikurikiwe n’inshinga itondaguye. Mu buryo bwo koroshya imyandikire, ni byiza ko yandikwa ifatanye n’inshinga iyikurikiye. Yakurikirwa n’ubundi bwoko bw’ijambo ikandikwa itandukanye na ryo. Ingero: Ntabareshya, ntabaje; ariko tuzandika: Nta gikuba cyacitse, nta mwana uhari, nta cyo tubuze, nta zo nshaka.
Hari Abanyarwanda bagaragaje impungenge ku byerekeye gutandukanya ijambo rifuturwa n’iririfutura. Urugero:umutima nama. Ibi byakozwe hagamijwe guca akajagari kabonekaga mu myandikire y’amagambo ateye atya. Bamwe barayafatanyaga, abandi bakayatandukanya, yewe hari n’abandikaga bashyiramo akanyerezo. Ibi rero byari bikwiye kunozwa ari na byo amabwiriza yakoze. Twibuke ko amagambo ateye kimwe agomba kwandikwa kimwe. Hari hasanzwe handikwa mu magambo abiri Itegeko Nshinga, Umuco karande, Umuco nyarwanda, Itegeko Ngenga. N’andi rero ateye gutya yagombye kuba ari ko yandikwa.
Ku bantu bagize impungenge ku ngingo ya 44 n’iya 45 zigaragara kuri bamwe nk’aho zivuguruzanya, aya mabwiriza ahubwo arabahumuriza. Avuga ko n’uwagira ingorane zo guhita amenyera kuyakoresha, byibura nyuma y’imyaka ibiri azaba amaze kubigeraho.
Inyandiko guhera igihe aya mabwiriza atangarijwe zigomba kuyakurikiza.
Ikindi twavugaho ni icy’ubutumwa Nyakubahwa Minisitiri wa Siporo n’Umuco yatangiye mu kiganiro cyarimo abanyamakuru cyabereye mu cyumba k’inama k’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ku itariki ya 31/10/2014. Biragaragara ko ubutumwa Minisitiri yatanze muri icyo kiganiro atari ko bwumviswe.
Mu magambo ye, Nyakubahwa Minisitiri yavuze ko abantu badakwiye kujya impaka nyinshi. Yongeraho ko ikiza ari uko abafite ibyo babonye bagasanga bitanoze babigeza ku Nteko ikabiganiraho na bo kugira ngo bahane ibitekerezo. Yanavuze ko Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ari nk’ikigo gishyiriraho Abanyarwanda ibyapa bagenderaho mu kwandika Ikinyarwanda hanyuma buri wese akabyubahiriza. Avuga ko abantu badakwiye gukomeza kugira impungenge kuko nta gikuba cyacitse. Yababwiye ko igiteza urujijo ari uko abantu basomye ingero gusa ntibasoma ingingo uko zanditse, abasaba gusoma aya mabwiriza mbere yo kugira icyo banenga.
Yarangije avuga ko yizera ko abanyamakuru bari bugende bahumuriza abantu bose ko “ntawateye Ikinyarwanda inkota” nk’uko byavugwaga.
Bikorewe i Kigali ku wa 05 Ugushyingo 2014
Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco



















TANGA IGITEKEREZO