00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’amazina y’ahantu n’ay’abantu mu Rwanda rwo hambere

Yanditswe na Gérard Nyirimanzi
Kuya 4 March 2026 saa 06:14
Yasuwe :

Iyi nyandiko yateguwe na Nyirimanzi Rwashanebo, Uwungirije Umuyobozi Mukuru wa BENIRAGE

Amazina y’abantu n’ay’ahantu mu Rwanda rwo hambere ava mu murage wa kera cyane; Umurage wa Benimana, mu gihe igihugu cyacu cyari kigihangwa n’abakurambere b’intwali. Abo bakurambere ni ba bandi bavugwa mu ndirimbo yubahiriza igihugu cyacu ko “bitanze batizigama”, “bagahanga” u Rwanda kugeza ubwo “ruvamo ubukombe”.

Ni muri iryo hanga ry’u Rwanda rero abo bakurambere bacu bise n’amazina agize imisozi y’u Rwanda n’ay’abantu barutuye bwa mbere. Ni ayo mazina y’ingenzi twibandaho, andi tuzagenda tuyagarukaho buhoro buhoro, dore ko nta wayarondora rimwe ngo ayamare.

Abo bakurambere b’intwali bavugwa ni abo umurage w’u Rwanda ushingiye ku bwiru n’ubusizi wise ‘Ibimanuka’. Iryo zina baryiswe kubera ko Abanyarwanda bo hambere bemeraga ko ari abana b’Imana.

Biyitaga “Benimana”, bazi ko boherejwe ku Isi bava mu ijuru baje “gusakaza” ingoma y’Imana ku Isi. Ni yo mpamvu aho bururukiye bava mu ijuru bahise bahita “Sakara”, bivuga ngo ingoma y’Imana “sakara” ku Isi.

Birazwi ko i Sakara ubu iri mu Karere ka “Ngoma”. Aho hakaba kera hari mu gihugu cy’i Gisaka, na byo bivuga ngo “igi saakaara”, kuko ari ryo merero ry’Abanyarwanda.

Ngo ni na ho ingoma y’ibuye ry’Imana yaje mbere y’uko ibikwa ahandi. Ibi bigaragazwa n’umusozi wa Remera uhari, wibutsa uko kuremera iyo ngoma y’ibuye ry’Imana bayitambagiza Igihugu ngo abaturage bayiyoboke.

Ibyo bimanuka by’ibanze byururukiye i Sakara mu Gisaka ni Rurenge ukomokwaho n’Abasinga b’Abarenge, na Kazigaba ukomokwaho n’Abazigaba. Bazanye na mushiki wabo Nyirankende. Bakaba bene Imana “Gasani Nkuba Shyerezo” umwami w’isanzure.

Abanyarwanda bari bazi ko iryo sanzure (universe) ririmo izuba, Isi, ukwezi n’inyenyeri. By’umwihariko ibyo ku Isi bikarebererwa n’umugore w’Imana witwa Nyirankuba Gasani, nk’uko ibyo mu kwezi bimenywa na Nyirakwezi, ibyo mu zuba bikamenywa na Nyirazuba, ndetse na Nyiranyenyeri ushinzwe ibyo mu nyenyeri.

Abo bagore bane bakaba ari ab’Imana Nkuba-Zuba-Shyerezo, umwami w’isanzure.

Kazigaba yaje kurongora mushiki we Nyirankende babyara Kabeja warazwe u Mubali, Kimenyi-Kagesera (warazwe i Gisaka n’u Bugesera), Nyirabasinga, na Gahima waje gutura ku Muhima ava mu Gisaka.

Naho Rurenge yarongoye Nyirabasinga umukobwa wa Kazigaba babyara Jeni warazwe uburengerazuba bw’amajyaruguru na Mungwe warazwe u Bungwe igihugu cyari mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda. Jeni yari afite umurwa mukuru i Buhanga muri Nkotsi na Bikara, naho Mungwe akagira umurwa mukuru ku Rutabo rwa Nkanda mu Karere ka Nyaruguru y’ubu.

Andi mazina y’Imisozi yitiriwe abantu bayituye bwa mbere ni nka Remera bivuga ngo “ingoma y’Imana ntiremera haremera amazina mwihaye” byavuzwe na Kimenyi-Kagesera bamubwiye ko ingoma y’ibuye ry’imana iremereye.

Kigali bivuga igihugu “kigari” cy’Imana cyangwa cyanjye. Imana iti ni “Kigali cyanjye”. Ni ho Imana ngo yajyaga ihurira n’abantu mbere y’uko itetesha abana n’abagore, abantu bayinuba ikizamukira mu ijuru.

Ku Kacyiru byahoze bivuga “ku k’abiru” ba Gahima. Aho abana ba Kimenyi batujwe na Gahima baje kumusura, ari bo Mbwana na Cyambwe (nyina ni Nyinawumuntu waje kwitwa Nyina wa Mbwana na Cyambwe cyangwa Nyirambwa na Cyambwe havuye u Bwanacyambwe nyuma.

Ku Rutabo rwa Nkanda umurwa mukuru w’u Bungwe ahari hatabye inkanda Mungwe yari yarahawe na Nyirakuru Nyirankende. Iyo nkanda y’abakuru, kera ngo yavugaga ubutware cyangwa amabanga y’ubuyobozi, ni yo yatumye Mungwe yigomeka kuri benewabo bituma ataza kunywera ku Ntango y’ubumwe ku musozi wa Kigali aho bahuriraga bose ngo barebe aho ingoma y’Imana igeze isakara.

Ku Kinamba hagati ya Kacyiru na Muhima, bivuga “ikinamba cy’abanambye ku ibanga rya Gahima”. Abiru ba Gahima Kibamba bavuye guhisha ingoma y’ibuye ry’Imana i Gasabo bakabona guhunga bene Mungwe bari babateye ngo bambure ingoma Gahima bayivanye ku musozi wa Kigali bayihisha i Gasabo, aho Gihanga (Mena Ganza) umwuzukuruza wa Gahima azayisanga ngo ayime.

I Gasabo aho ingoma y’Imana yari ihishe ngo haje kumera uruyuzi ruzaho igisabo gito (agasabo), Gihanga yakoresheje ahageze ngo aterekemo amata y’Inka ze (Insanga n’Ingizi). No mu rw’Ingizi na ho harahari. Ako gasabo gato niko kitiriwe Akarere k’ubu ka Gasabo.

Ibisobanuro by’amagambo

- Ibimanuka: Abakurambere b’Abanyarwanda bamanutse mu ijuru baje gutura Isi.

- Benimana: Bene Imana Gasani Nkuba Shyerezo
- i Sakara: Ingoma y’Imana sakara. Imana sakara.

- Ngoma: Aho ingoma y’ibuye ry’Imana yururukiye bwa mbere.

- Igisaka: Igi sakara, kuko ari ryo merero ry’Abanyarwanda. Ndetse n’ingoma y’ibuye ry’Imana ni ho yari iri mbere y’uko ijyanwa ahandi.

- Rurenge: Imisozi aho Rurenge yatuye hamwitiriwe mu Rwanda rw’ubu ni henshi. N’ahagiye mu bihugu duturanye hitwa gutyo ni henshi.

- Kazigaba: Ukomokwaho n’Abazigaba. Igihugu cyabo mbere ya Gihanga cyari u Mubari.

- Gasani: Imvugo igira iti “Gasani k’i Rwanda”. Ni na ho imvugo « Nyagasani » ivuga Imana mu Gatolika yavuye. Kera mu Rwanda yanakoreshwaga mu kuvuga umwami.

- u Mubali: Igihugu cyaje kuragwa nyuma Mubare umuhungu wa Kibogo uva inda imwe n’ibimanuka bya kabiri.

-u Bugesera: Umuhungu wa Kimenyi Kagesera na Nyirambwenu, warazwe u Bugesera mu gihe mukuru we Kabeja yaragwaga u Mubali. Padiri Alexis Kagame avuga ko Ibimanuka (bya kabiri ari byo Sabizeze Mututsi na Nyampundu)
byatungukiye mu Mubali wa Kabeja, ariko ndasobanure uwo Kabeja aho akomoka.

-u Muhima: ku Muhima wa Kigali aho Gahima yatuye ava mu Gisaka. Hakurya yo ku Muhima ugana ku msozi wa Kigali hari na Kamenge (agasozi ka Menge umuhungu wa Gahima).

- u Bungwe: u Bungwe cyari igihugu cyo mu majyepfo y’u Rwanda cyarazwe Mungwe wa Rurenge. Cyari igihugu cy’Abenengwe n’ingoma yabo Nyamibande.

- i Remera: Ingoma y’Imana ntiremera haremera amazina (titres) yanyu mwihaye (byavuwe na Kimenyi-Kagesera)

- i Kigali: Igihugu kigari cyanjye. Imana iti ni “Kigali cyanjye”. Ni ho Imana yajyaga ihurira n’abantu mbere y’uko itetesha abana n’abagore, abantu bakayinuba ikizamukira mu ijuru. Ni ho abakurambere b’u Rwanda bari barahisemo guhurira ngo basuzume buri mwaka uko Ingoma y’Imana isakazwa ku Isi. Niho rero hahoze iyo ngoma y’ibuye y’Imana yibutsaga Abanyarwanda inshingano yabo ku Isi ya mbere yo “gukwiza urumuri (rw’Imana) rwanda” (Rwanda).

- Ku Kacyiru: ku k’abiru. Aho abana ba Kimenyi batujwe na Gahima baje kumusura, ari bo Mbwana na Cyambwe (nyina ni Nyinawumuntu waje kwitwa Nyina wa Mbwana na Cyambwe cyangwa NyirambwanaCyambwe havuye u Bwanacyambwe)

- Bwanacyambwe: Aho nyina wa Mbwana na Cyambwe yatujwe

- Ku Rutabo rwa Nkanda: mu Bungwe ahari hatabye inkanda Mungwe yahawe na Nyirakuru Nyirankende. Iyo nkanda y’abakuru (Kera ngo yavugaga ubutware) ni yo yatumye Mungwe yigomeka kuri benewabo bituma ataza kunywera ku Ntango y’ubumwe ku musozi wa Kigari aho bahuriraga bose ngo barebe aho ingoma y’Imana igeze isakara.

- Kinamba: Iki ni ikinamba cy’abanamba ku ibanga rya Gahima. Abiru bavuye guhisha ingoma i Gasabo babona guhunga.

-Gasabo: Aho ingoma y’Imana yari ihishe ngo haje kumera uruyuzi ruzaho igisabo gito (agasabo) Gihanga yakoresheje ahageze ngo aterekemo amata y’Inka ze.

I Gasabo kandi Gahima ni ho yari yarahishe ingoma y’ibuye ry’Imana ati "igi sigara". Haza kumera uruyuzi ruvamo igisabo gito.

Izina Gasabo ryakomotse ku ruyuzi rwahameze barusangaho agasabo gato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages