Irondo ni rimwe mu magambo yahanganywe n’u Rwanda, rifite igisobanuro cy’ibyarikorerwagamo, icyakora kuri ubu ryahinduriwe igisobanuro.
Ubwo ijambo ‘Irondo’ ryahangwaga ryasobanuraga ‘Ijoro ry’umuhigo’. Mu gihe abahigi babaga bambitse imbwa zabo amayombo, bitwaje intwaro zose ngo babashe gutahana umuhigo, nibwo bavugaga bati ‘Tugiye ku irondo’.
Kuri ubu iryo jambo usanga rigikoreshwa henshi mu gihugu aho rifatwa nko gucunga umutekano w’ijoro w’abaturage n’ibya bo nyamara intekerezo z’ihangabuhanga z’iryo zina, ni uko ari uguhiga inyamaswa z’ishyamba.
Irondo ni ryo ryabaye inkomoko y’Umurenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza. Iyo abahigi bakubukaga mu muhigo, hari ahantu bahuriraga ubundi bakabaga inyamaswa bishe, bakagabana inyama z’uwo muhigo.
Ibisigazwa bahasigaga by’inyamaswa babaga babaze ( Ibinono, amatwi, uduhu duto, amayezi, inyama zo mu nda zitaribwa) ni byo byitwaga ku Kinyarwanda “ Ibirondo”.
Kenshi na kenshi aho hantu habaga hazwi na buri wese, hakaba n’ikoraniro ry’ibisiga n’imbwa zije kuhashaka ibyo birondo nk’ibisigazwa by’umuhigo .
Muri Kayonza hari agasozi kahuriragaho abahigi bavuye guhiga inyamaswa z’umukenke mu ishyamba ry’Akagera n’abandi babaga bavuye guhiga mu ishyamba cyimeza rya Sakara, nuko bakabaga, bakagabana umuhigo, bakahasiga Ibirondo.
Kubera ko abo bantu barangwaga no gutunga ibirondo byinshi, nabo bakurizwaho kwitwa ‘Abarondo’. Uwo musozi waje kubitirirwa uba ‘Kabarondo’ (Agasozi k’Abarondo).
Dukurikije rero inkomoko y’iri zina ‘irondo’, birakwiriye ko n’’inyito ‘abanyerondo’ ivugururwa, ikajyana n’akazi bakora kuko ntaho bihuriye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!