Mu biganiro by’abantu ku giti cyabo n’ibikorerwa mu ruhame byateganyijwemo gukoresha Ikinyarwanda, biragoye kumara iminota itanu nta muntu wavanzemo amagambo y’izindi ndimi nyamara mu Kinyarwanda batari kubura uko babivuga.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 hagamijwe gusuzuma ibijyanye n’iturana ry’indimi zemewe mu Rwanda bwakorewe ahatangirwa serivisi muri Kigali, bwagaragaje ko 33% basubije ko kuvanga indimi babiterwa no kwisanisha n’abavuga rikumvikana bakoresha nabi Ikinyarwanda.
Abavuga ko kuvanga Ikinyarwanda ari ubusirimu ni 15.2%, abumva ko kuvanga indimi bigaragaza ko bize bagera ku 8.8%, mu gihe 20% bemeza ko bafite ubumenyi buke bw’ururimi rw’Ikinyarwanda. Abumva kuba bavanga Ikinyarwanda n’urundi rurimi ntacyo bibatwaye ni 23%.
Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb Robert Masozera ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo ku gusigasira umuco nyarwanda no kuwigisha abakiri bato yateguwe na Sena kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024, yagaragaje ko ubu bushakashatsi bwagaragaje ahakwiye gushyirwa imbaraga.
Ati “Hari ubushakaashatsi twakoze ku bijyanye n’iturana ry’indimi zemewe mu butegetsi mu Mujyi wa Kigali, butugaragariza ahakwiye gushyirwa imbaraga. Ni yo mpamvu hari umushinga dufite w’amabwiriza agenga imikoreshereze y’Ikinyarwanda n’izindi ndimi zemewe mu butegetsi, kubera ikibazo cyagaragaye mu busumbane aho Ikinyarwanda cyakabaye ku isonga ahubwo usanga ari izindi ndimi zigaragara kukirusha.”
Indimi zemewe gukoreshwa muri serivisi zitandukanye mu Rwanda ni enye, zirimo Ikinyarwanda, Igiswahili, Igifaransa, n’Icyongereza.
Inteko y’Umuco igaragaza ko abavanga indimi babikura ku myumvire yabo kuko impamvu batanga zidafite ireme.
Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko Abanyarwanda 79% bashobora kumva no gusoma rumwe mu ndimi zemewe mu butegetsi. 54% bazi gusoma neza Ikinyarwanda gusa, 14.% basi gusoma no kwandika Ikinyarwanda n’Icyongereza, 2% bazi Ikinyarwanda n’Igifaransa, na ho 4% bazi Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza. Ni mu gihe 1.5% bazi Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!