Impundu Céleste na Gikundiro Annick biga mu ishuri ryisumbuye rya “Glory Secondary School” bavuga ko kuba bafite impano yo kuvuga imivugo bituma batirirwa bicaye mu rugo bareba filimi gusa ahubwo babafasha gukoresha iyi mpano yabo mu birori n’ahandi, bavuga ko byatuma umunyeshuri ufite atirirwa yicaye mu biruhuko.
Uretse kuba bavuga imivugo ngo bari no mu itsinda na bagenzi babo rya "J’art Donc Je Vis" bamenyaniye kuri Facebook barimo abafite impano zo kuririmba, gushushanya n’ubundi buhanzi bunyuranye ndetse bakagira n’igihe cyo kubyereka abantu mu birori bitandukanye, Sport View Hotel ikaba yarabemereye aho gukorera ibirori ndetse n’abandi baterankunga.
Céleste aganira na IGIHE yatangaje ko nubwo benshi batabizi ko hagitegurwa izindi gahunda zo kubigeza ku bandi ati “Kugeza ubu tugenda twiyongera hari abumva bafite impano zitandukanye bakaza kwifatanya natwe, kandi uretse kuba berekana impano zabo binatuma bamenya kuvugira mu ruhame nta bwoba bafite”.
Avuga kandi ko bitewe n’uburyo bibahugisha mu biruhuko ntibabashe gutekereza ibindi bibajyana mu bishuko ibiruhuko birangira biyunguye byinshi.
Annick na Céleste bo ngo baba bafitanye imivugo bavugira hamwe cyangwa umwe ufite uwe bagiye bahimba ku buryo butandukanye bitewe nabo bazayivugira.
Ati “Hari ubwo uhimba umuvugo uhereye ku byakubayeho ushaka kubisohora kugira ngo uruhuke, ariko nanone niba hari uwo ushaka kubwira ugira ngo umubwirire mu muvugo”.
Ati “Hari n’umuvugo uhimba bitewe naho ugiye kuwuvugira abo ubwira bikabakora ku mutima rimwe na rimwe ukabona ararize kubera ko yumva ibyo uvuze byaramubayeho akagira ngo ni we uvuze ariko wenda mutanaziranye, mbega nabo birabaruhura”.
Annick Gikundiro aganira na Radio Netherlands:
Henshi mu ho bavugira iyi mivugo ndetse n’izindi mpano ngo ni mu birori bitandukanye by’imiryango, mu gihe cy’icyunamo n’ahandi habaye ibirori bitandukanye, nko mu gitaramo cya “Spoken Word Rwanda” cyabereye Papyrus kuwa gatandatu tariki 26 Ukwakira.
Nyamara bo bavuga ko nubwo ari impano badateganya kubikurikira nk’amasomo yabo y’ahazaza ngo bizababere umwuga nko mu bindi bihugu byateye imbere, kuko mu Rwanda bitarakundwa cyane babikora gusa nk’impano igomba gufasha abantu.



















TANGA IGITEKEREZO