Minisiteri y’Ikorababuhanga na Inovasiyo, MINICT, igaragaza ko mu Rwanda 76%, bavuga Ikinyarwanda. Ibyo ni imbogamizi ikomeye ku mikoreshereze ya AI kuko yiganje mu ndimi z’amahanga.
MINICT ifatanyije n’izindi nzego, yatangije ikoranabuhanga rihindura amajwi yavuzwe mu Kinyarwanda akajya mu nyandiko cyangwa inyandiko ziri mu Kinyarwanda zigahinduka amajwi yamuritswe mu ntangiriro za 2023.
Ibyo bisaba gukusanya amagambo atandukanye y’Ikinyarwanda agashyirwa hamwe haba mu majwi n’inyandiko akabikwa mu kigega cyiswe ‘Kinyarwanda dataset’.
Icyo kigega ubu ni cyo kimaze kugeramo amasaha arenga 3.400 y’amagambo n’inyandiko by’Ikinyarwanda; iminsi irenga 140 nta guhagarara.
MINICT igaragaza ko kugeza ubu iryo koranabuhanga ryanatangiye gukorana n’ibindi bihugu bya Afurika 14 hongerwamo indimi 16.
Minisitiri wa MINICT, Ingabire Paula, aherutse kubwira umunyamakuru witwa Zain Verjee ko u Rwanda rufitiye icyizere ingamba rwashyizeho mu mikoreshereze ya AI no kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga muri rusange.
Mu rwego rw’uburezi, Ingabire yavuze ko Kaminuza ya Carnegie Mellon ikorera i Kigali yigisha amasomo y’ikoranabuhanga kugera ku cyiciro cya gatatu cya kaminuza ku buryo bifasha abanyeshuri kwiga mu Rwanda.
Yagaragaje kandi ko Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare mu Rwanda, (AIMS Rwanda) na cyo ari ikindi gisubizo mu masomo y’ikoranabuhanga kuko cyigisha ku rwego rwa Master’s na PhD amasomo ajyanye na AI na Machine Learning.
Hari kandi n’Ishuri Ryisumbuye rya Rwanda Coding Academy ryigisha abana kuva ku bafite imyaka 13 ikoranabuhanga bakahakura impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye bagakomereza muri kaminuza zikomeye mu by’ikoranabuhanga.
Minisitiri Ingabire yagaragaje ko ibyo bifatwa nk’umusingi mu kugira u Rwanda igicumbi mu by’ikoranabuhanga ku buryo bizanareshya ishoramari muri urwo rwego.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!