00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagambo abiri y’Ikinyarwanda yongerewe mu nkoranyamagambo ya Oxford

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 September 2024 saa 02:51
Yasuwe :

Ubwanditsi bw’inkoranyamagambo y’Icyongereza ya Oxford (Oxford English Dictionary) tariki ya 18 Nzeri 2024 bwatangaje ko bwongereyemo amagambo mashya 600.

Muri aya magambo harimo abiri y’Ikinyarwanda; “Intore” na “Kinyarwanda”. Yombi agaragara ku rubuga rwa interineti rwa OED ndetse n’ibisobanuro byayo.

Ubwanditsi bw’iyi nkoranyamagambo bugaragaza ko Intore ari ijambo rikoreshwa mu Rwanda n’u Burundi, risobanuye ‘imbyino y’urugamba’ iherekezwa n’umurishyo w’ingoma. Buti “Akenshi ibyinwa n’ababyinnyi b’abagabo mu bitaramo, mu bukwe n’ahandi.”

Ubu bwanditsi bwasobanuye kandi ko hashingiwe ku mikoreshereze ya vuba y’iri jambo, ku rundi ruhande risobanuye umubyinnyi w’imbyino y’urugamba. Iki gisobanuro ni cyo gihura neza n’imikoreshereze yaryo mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

OED isobanura ko “Kinyarwanda” ari izina bwite ry’ururimi rusange rukoreshwa mu Rwanda no mu bindi bihugu by’akarere birimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Ijambo “Kinyarwanda” ryatangiye gukoreshwa mu Cyongereza kuva mu 1912, “Intore” ritangira gukoreshwa muri uru rurimi kuva mu 1950.

OED ni inkoranyamagambo itunganywa n’ubwanditsi bwa Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza. Nimero yayo ya mbere yasohotse mu 1884. Buri mezi atatu, ubwanditsi bwayo bwemeza amagambo mashya agomba kongerwamo.

Inkoranyamagambo ya Oxford yongerewemo amagambo mashya 600

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .