Mu Rwanda hatangijwe iminsi igera kuri itatu yahariwe gushishikariza abanyarwanda kugarura ururimi kavukire, aho usanga kuri ubu amwe mu maganbo yakoreshwaga kera cyangwa se imwe mu mico yacitse burundu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2013, iragira iti “Ururimi rw’ikinyarwanda isoko y’ubumwe n’iterambere”.
Ku itariki ya 18 Werurwe ni bwo hatangijwe icyo gikorwa cyo gukangurira abanyarwanda kongera kwimakaza umuco gakondo, icyo gikorwa kikaba cyarahereye mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gakenke. Biteganyijwe ko bizarangira ku itariki ya 21 Werurwe 2013.
Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bari bitabiriye icyo gikorwa cyo kongera gushishikariza abanyarwanda umuco wabo, bavuze ko bafite byinshi bagomba guhindura ku myumvire ndetse n’imivugire y’ururimi rw’ikinyarwanda. Amwe mu magambo n’umuco bigenda bikendera harimo indamukanyo nka “Gira inka!”, “Gira So!”, “Gira abana!”
Aganira na IGIHE, Dr Niyumugabo Cyprien umwe mu barimu bigisha ururimi rw’ikinyarwanda mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE) atangaza ko bimaze gusa n’aho amwe mu magambo yakoreshwaga kera mu rurimi rw’ikinyarwanda yacitse burundu. Agira ati “Ni yo mpamvu twicaye tukumva ko tugomba kugira icyo dukora kugira ngo umuco wa kera udasibangana burundu.”
Yakomeje avuga ko ikinyarwanda ari ururimi rukize kandi runakungahaye, ko abanyarwanda batakabaye babifata nk’ibintu byoroshye gusibanganya umuco wa kera, kuko ibihugu byinshi ku isi bikijijwe n’indimi zabyo.
Dr Niyumugabo agira inama urubyiruko rw’ubu ndetse n’abahanzi, ko burya ugerageza aruta uwanga. Agira ati “Turifuza ko bakwirinda kuvangavanga indimi, kuko iyo uzivanze usanga igihangano cyawe gipfuye. Byakabaye byiza rero ko twongera tukimakaza umuco wacu nk’Abanyarwanda.”
Gusoza iyi minsi yahariwe kwimakaza umuco bizabera kuri Stade nto i Remera, bikazitabirwa n’abahanzi barimo Jay Polly, King James na Knowless.
Amwe mu mafoto yaranze ibyo bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO