Ni iserukiramuco ryatangiye ku wa Kane rikazageza ku Cyumweru ribera muri Kigali Marriott Hotel buri mugoroba guhera i saa moya.
Iri serukiramuco ryatangiye ahagana saa moya n’iminota 10 ubwo ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Mehmet Karaca, yari ahageze aherekejwe n’abandi bakozi ba ambasade maze bakakirwa n’umuyobozi mukuru wa Kigali Marriott, Rex Nijhof n’abamwungirije.
Ryaranzwe no gusangira amafunguro humvwa injyana zituje zacurangwaga n’abagabo batatu baturutse i Ankara, umurwa mukuru wa Turikiya, bacurangaga bakavuza n’umwirongi ariko nta jambo ryumvikana.
Hakomeje kuza n’abandi bantu batandukanye barimo n’ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Namira Negm.
IGIHE yaganiriye n’abatetsi b’Abanya-Turikiya basanzwe bakorera Istanbul Marriott Sisli, Ismail Keklikci na Samet Yildiz, badusobanura amwe mu mafunguro abantu basanga muri iri serukiramuco.
Keklikci umaze imyaka 13 mu kazi ko gutegura amafunguro yasobanuye ko gutegura ayo mafunguro bisaba gukomatanya imitegurire itandukanye irimo iyo mu bihugu byo ku Nyanja ya Méditerranée, iby’Abarabu n’u Bugiriki.
Yagize ati “Twazaniye Abanyarwanda ibiryoshye byo muri Turikiya. Turagabura amafunguro atandukanye arimo ayitwa ‘mezze, borek, manti. Amafunguro yacu agizwe n’inkoko, ifi, salade, beef kebabs, kofte n’ibindi byinshi. Dufite na desserts nka lokum yamamaye ku isi hose. Twazanye ikawa n’icyayi by’umwimerere ku buryo abatugana bagomba kuryoherwa nta kabuza.”
Keklikci yakanguriye uzitabira iri serukiramuco wese kutazibagirwa kurya ‘kuru fasulye’, ifunguro rikunzwe cyane muri Turikiya riba rigizwe n’ibintu byinshi harimo ibishyimbo, inyama, n’imboga zitandukanye.
Ni ibirori byaranzwe n’imyambarire ikomoka muri Ottoman n’imirimbo imenyerewe muri Istanbul, umujyi ukomeye muri Turikiya, bisozwa ahagana saa tanu z’ijoro.
Abitabira ibi birori basabwa kwishyura amafaranga 25,000 ubundi bagahabwa ibyo kurya no kunywa bumva n’umuziki.



















TANGA IGITEKEREZO