Ku wa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2023, ni bwo Ruti Joël yakoze igitaramo cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi bibiri muri Intare Arena i Rusororo.
Yabaye umuhanzi wa mbere utaririmba indirimbo zihimbaza Imana wujuje iyi nzu iherereye mu Murenge wa Rusororo mu Akarere ka Gasabo.
Ni igitaramo yise “Rumata wa Musomandera” cyo kwereka abakunzi be ubushobozi bwe binyuze mu bihangano yakoze harimo na album ‘Musomandera’
Bimwe mu byaranze igitaramo cya Ruti Joël
Isaha yari isaha muri iki gitaramo kuko umurishyo wa mbere wakomwe saa kumi n’ebyiri zirengaho iminota mike, Umukondo Gatore atangira gutanga ibyishimo.
Umukondo Gatore usanzwe ari umubyinnyi mu Itorero Ibihame by’Imana, yasusurukije abantu bazaga urusorongo.
Mike Kayihura ni we wakoreye mu ngata Umukondo Gatore, asusurutsa abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo zirimo ‘Anytime’; ‘Iminsi’; ‘Tuza’; n’izindi zakunzwe.
Mu minota isaga mirongo itatu, abari bari bitabiriye iki gitaramo bamufashije kuririmba zimwe muri izo ndirimbo ijambo ku rindi.
Saa Mbili zuzuye ni bwo Ruti Joël yuriye urubyiniro, yakirwa n’akamo k’abari baje kumureba atangirira ku ndirimbo ‘Rumata’ yashyize hanze mu 2021.
Ruti Joël wari wuzuye ibyishimo, yari yitwaje ababyinnyi barimo Jordan Kallas bafatanyije kuryohereza umugoroba abitabiriye igitaramo cye.
Ruti wakoze iki gitaramo mu byiciro bisaga bitanu, yakomereje ku ndirimbo ‘La Vie’; ageze kuri ‘Oulala’ kwifata biranga bamwe bamufasha kuyiririmba kugeza irangiye.
Mu byiciro bitandukanye uyu muhanzi yagendaga avanga indirimbo zigize album nshya ‘Musomandera’ ndetse n’izo yakoze mu myaka mike ishize.
Mu zindi ndirimbo yaririmbye zikazamura ibyiyumviro by’abari bitabiriye harimo ‘Nyambo’; ‘Rumuri w’Itabaza’; ‘Rwagasabo’; ‘Rasana’ yakoranye na Mike Kayihura.
Hari kandi ‘Ibihame’; ‘Gaju’; ‘Akadege’; ‘Amaliza’. Ubwo yari asoje iyi ndirimbo yahagurukije Intore Masamba asanzwe afata nka Se mu muziki.
Yahise atangira kuririmba ‘Musomandera’ yahimbiye Nyina umubyara, ikora ku marangamutima ya benshi mu bari bicaye muri Intare Arena.
Ruti yahagurukije umubyeyi we bafatanya kuririmba iyi ndirimbo yamwitiriwe. Banyujijemo barambura amaboko batangira guhamiriza.
Nyuma y’akaruhuko k’iminota mike, Ruti yagarutse ku rubyiniro yibuka inshuti ye Yvan Buravan binyuze mu ndirimbo yasize akoze zirimo ‘Twaje’
Ageze ku ndirimbo ‘VIP’ Buravan yasize akoranye na Ish Kevin, yatunguranye avuga ko amashusho yayo ari bwo agiye gushyirwa ahagaragara.
Yaririmbye kandi indirimbo zirimo Ye Aye ya Nyakwigendera Buravan, anyuzaho agace gato k’indirimbo ‘None Twaza’ ya Cecile Kayirebwa ndetse na ‘Igikobwa’ yahagurukije benshi.
Ruti Joël yapfundikiye igitaramo aririmba indirimbo ‘Cyane’ yakozwe na Producer X, ishyira akadomo ku masaha atatu n’Iminota 14 uyu muhanzi yamaze atarama.
Amafoto: Kwizera Remy Moise
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!