Ibirori nyirizina byo gusoza Fespad byabanjirijwe n’umutambagiro wakorewe mu karere ka Nyanza aho abayitabiriye bagendaga biyerekana mu mbyino zabo zishimiwe bikomeye n’Abanyarwanda bari buzuye mu mihanda baje guha ijisho ibi birori.
Igikorwa cyo gusoza FESPAD cyakurikiwe n’igitaramo ndangamuco kizwi nka“ I Nyanza Twataramye”kibimburira ibirori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura ku rwego rw’Igihugu bizaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2016.
Iserukiramuco ryabaga ku nshuro ya cyenda ryahujwe n’ibirori byo kwizihiza Umuganura, ryatangijwe ku mugaragaro kuya 1 Kanama 2016.
Byari biteganyijwe ko ibihugu 14 n’u Rwanda rwa 15 aribyo bizitabira FESPAD ariko ibimaze kumenyekana byakunze no kugaragara mu bikorwa bitandukanye birimo u Rwanda, Sénégal, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Misiri.
Mbere y’igikorwa cyo gusoza FESPAD, abayitabiriye baturutse mu bihugu bitandukanye basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi,ahashyinguye imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 250 aho basobanuriwe amateka y’uburyo Jenoside yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa.
Fespad ni amarushanwa agamije gusangira umuco n’imigenzo bya Afurika, aho ababyinnyi n’abaririmbyi bakomoka mu bihugu bitandukanye bahurira mu gihugu kimwe mu rwego rwo guteza imbere umuco w’ubumwe bw’Abanyafurika.
Fespad yatangiriye mu Mujyi wa Kigali tariki ya 1 Kanama ikomereza i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru kuya 2 Kanama, tariki ya 3 berekeje Kayonza mu Ntara y’i Burasirazuba,na Rusizi mu Ntara y’u Burengerazuba naho kuri uyu wa 4 Kanama basoreze Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
FESPAD kandi yabaye umwanya uhagije ku Rwanda wo gusangiza Afurika ibyiza by’umuco, kwishimana n’Abanyafurika muri rusange ndetse no kumurika ibyo bakora.








TANGA IGITEKEREZO