Urwo rugamba urubyiruko rwarwanye harimo n’intwaro y’inganzo kugira ngo ibibazo Abanyarwanda bari barimo bimenyekane ku Isi.
Umunyamakuru wa IGIHE, Karirima A. Ngarambe aherutse gushyira hanze filime mbarankuru ‘Muyango n’Imitari’, ikubiyemo ubuhamya bw’abakoresheje inganzo n’umuco nyarwanda, mu gushyigikira urugamba rwo kubohora igihugu, bakabikorana ubwitange nta zindi nyungu bategereje uretse kugira urukundo rw’igihugu bakomokamo.
Mu myaka ya 1976 nibwo urubyiruko rw’Abanyarwanda rwari ruri hirya no hino ku Isi mu buhunzi, rwatangiye kwishyira hamwe, rushinga amatorero atandukanye yagize uruhare rukomeye mu guhuriza hamwe Abanyarwanda bari bafite ubushake bwo gutabara urwababyaye, bongera kwiyumvamo igihugu cyabo no kurushaho kugikunda binyuze mu gusigasira umuco wacyo.
Muri filime mbarankuru ‘Muyango n’Imitari’, Karirima Ngarambe Aimable yaganiriye n’umuhanzi Muyango Jean Marie, Julienne Gashugi na Faïna Numukobwa bari bahuriye mu itorero Imitari.
Baganiriye byimbitse ku muco nyarwanda, ku nyigisho n’ubutumwa biri mu bihangano byabo, uko bishatsemo imbaraga zo gushinga amatorero mu mahanga bakuriyemo nk’impunzi, guhanga indirimbo zakoze ku mitima ya benshi bikaba byarabaye impamvu yo kumenywa no gukundwa na batari bacye barimo Intwari Fred Gisa Rwigema.
Ku batazi ‘Imitari’, ni itorero ry’abakobwa b’abanyarwanda bishyize hamwe bagera kuri 12, ryatangiriye mu Bubiligi mu mwaka wa 1979. Bamwe bari batuye mu Bubiligi abandi bagenda bahabasanga baje kuhiga.
Muyango we ni Intore yatojwe na se umubyara Rwigenza na sekuru Butera bazwi cyane mu ngamba Inyanza mu Rukari. Hagati ya 1976-1978, Muyango yabaga mu Burundi nk’impunzi. Aho niho yinjiriye mu itorero ‘ lbihangange n’indashyikirwa’ ryari riyobowe n’Umutoza Sentore.
Muyango yaje gushinga itorero rye mu Burundi mu mwaka wa 1979-1983 aryita “Amariza n’Imanzi” aho yari anaribereye umutoza ariko akomeza no kuba umuririmbyi n’umuhimbyi.
Mu mpera z’umwaka wa 1985 mibwo yageze i Bruxelles mu Bubiligi gufasha Itorero ry’Imitari. Amaze kugera mu Bubiligi naho yahashinze Itorero ‘Ishyaka’ ryari rigizwe n’abarimo Mutsari Jean, Albert Rudatsimburwa Bryon, Ciza Muhirwa n’abandi.
Mu 1989 babonye igihembo cyitwa “Lauréat du Prix Découvertes de la Radio France Internationale” kubera indirimbo “Nzavuga yaje".
Aba bahanzi kuva mu buto bwabo kugeza uyu munsi bitangiye inganzo nyarwanda, kumenyekanisha umuco mu bato ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Mu nshuti z’u Rwanda Muyango yatoje itorero yise ‘Ibirezi’ ryari rigizwe n’abakobwa b’Ababiligi ndetse mu mwaka wa 2002 yabazanye gukorera ibitaramo bitandukanye mu Rwanda muri FESPAD (Festival Panafricain de la Danse).
Muyango n’Imitari bakoze ibitaramo byinshi bitandukanye mu Bihugu by’i Burayi na Afurika. Mu Rwanda ho ntibabashaga kuhataramira muri icyo gihe cy’ubuhunzi kuko Leta yari iriho itabemeraga ahubwo yagerageje kubarwanya yivuye inyuma nkuko babigarukaho muri filime mbarankuru.
Bagaragaza ko aho bajyaga gutaramira, ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana bukabimenya, byatezaga ibibazo kuko bafatwaga nk’abanzi.
Muri filime, Muyango n’Imitari bagaruka ku buryo bigeze gutaramira mu Bubiligi, uwari ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu akarakara ndetse agasaba kutazongera gutumira iryo torero.
ba bahanzi bagaruka kandi ku mateka n’inkomoko y’ibihangano byabo, nk’abahanzi bahanga bafite impamvu nkuko ubuhanzi bw’umwimerere bukwiriye kumera.
Muyango agaruka no ku Ntwari Fred Gisa Rwigema, umwe mu banyarwanda bari impunzi baje kumva ibihangano by’indirimbo za Muyango n’Imitari akifuza kuzahura nabo.
Baje guhurira mu Bubiligi, ababwira icyo abatekerezaho anabatumira muri Uganda mu rwego rwo kubashima no kubatera ingabo mu bitugu.
Kuri ubu Muyango ni Umutoza mukuru w’itorero rw’igihugu Urukerereza. Itorero ‘Imitari’ naryo riracyahari nubwo hashize igihe badatarama kubera ibihe by’icyorezo cya Covid-19.
Kurikira ikiganiro kirambuye muri iyi filime Mbarankuru iri mu Kinyarwanda, imara isaha n’iminota 40
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!