Ni igitaramo cyasize aragijwe injyana gakondo kubw’inkoni yahawe na Massamba Intore, ngo akomeze umurage w’umuryango we.
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye bakunda kwizihirwa mu bihangano by’uyu muhanzi uri mu bakundwa cyane mu muziki gakondo.
Cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Jules Sentore yafashijwe n’abahanzi batandukanye bamaze kubaka izina. Ku rubyiniro habanje kujyaho itsinda rya Gakondo Group ryazamuye igitinyiro cya Jules Sentore mu muziki nyarwanda, mu gihe gisatira isaha bamaze baririmba inidirimbo zatumye benshi banyurwa.
Mu miririmbire y’iri tsinda, abari bari kuririmbamo barimo Audia Intore na Munyanziza Francis bacishagamo bakaganiriza abafana, byarinda bagacinya akadiho babibutsa ko u Rwanda rw’iki gihe rwuzuye umutekano nta n’umwe ukwiriye kugira icyo yikanga.
Iri tsinda ryakurikiwe n’abandi barimo ‘Ingangare’ zanyuze benshi mu bihangano byaryo.
Abitwa Ibihame Cultural Troupe bafite umuhamirizo gakondo wihariye nabo bishimiwe. Joel Ruti waririmbanye mu minsi ishize na Jules Sentore indirimbo bise ‘Diarabi’ na we mu ijwi rihogoza yanyuze abitabiriye mu ndirimbo zitandukanye.
Massamba Intore ni we washyize akadomo kuri iki gitaramo, aza yambaye umwambaro uri mu mabara ya gisirikare maze aririmba ibihangano bye byibanda ku munsi wo kwibohora.
Uyu muhanzi uri mu bubatse ibigwi ubwo yari imbere ku rubyiniro yavuze ko abitabiriye iki gitaramo badakwiye gutungurwa n’imyambarire ye kuko umwambaro yari yarimbye yawukoreye mu 1992, ubwo yari akiri mu ngabo zabohoye igihugu.
Kuri Massamba ngo ‘Nyakanga’ nk’ukwezi igihugu cyizihizamo kwibohora, akenshi iyo atumiwe mu bitaramo agenda yambaye bya gisirikare mu rwego rwo kwiyibutsa ibihe byo kubohora igihugu.
Ati “Muri Nyakanga ni uku mba nambaye iyo ngiye ku rubyiniro, ni umwambaro mperuka ndi ku ikosi mu 1992.”
Umuhanzi Muyango uri mu bakanyujijeho mu muziki gakondo w’u Rwanda yaririmbye muri iki gitaramo mu buryo butunguranye ubwo benshi basabaga kumva ijwi rye.
Yasanzwe mu byicaro bye maze aririmba indirimbo yise ‘Mwiriwe neza’ iri mu zakunzwe.
Yanaririmbye iyo ‘Nyemerera Mvunyishe’ bituma benshi bagira umenezero udasanzwe biba akarusho ubwo yasanganirwaga ku rubyiniro na Jules Sentore akamufasha kuyiririmba.
Mariya Yohana na we wari uri muri iki gitaramo yaririmbyemo indirimbo yise ‘Intsinzi’ yatumye benshi banogerwa.
Jules Sentore yaragijwe injyana gakondo
Urebye mu cyumba cyabereyemo igitaramo ‘Inganzo Yaratabaye’ hari hakubise huzuye. Umwihariko wacyo ni uko abantu benshi bari barimo ari ingeri zose.
Uyu muhanzi yaserutse ku rubyiniro inshuro ebyiri mu ndirimbo ze zirimo ‘Udatsikira’, ‘Gakondo’, ‘Imbere ni Heza’, ‘Diarabi’, ‘Guluma’ n’izindi zazamuye ubushyuhe muri benshi bari bitabiriye.
Uyu muhanzi yatangiranaga n’abakunzi be guhera ku isegonda rya mbere kugeza ku rya nyuma.
Ubwa mbere Jules Sentore yaserutse ku rubyiniro yambaye ipantalo ya kaki, inkweto z’ibihogo, imikufi ku kuboko, umusatsi yakaraze ndetse n’umwitero.
Yongeye kugaruka yashanishije nabwo yongera kunyura benshi mu bihangano bye bitandukanye.
Ubwo Massamba yari ari ku rubyiniro, yahagamaye Jules Sentore amushyikiriza inkoni. Yavuze ko na we yayihawe na se Sentore Athanase amuragiza injyana ‘Gakondo’.
Yakomeje avuga ko Jules Sentore ariwe ukwiye kuragizwa injyana ‘Gakondo’ kuko akiri muto kandi bamwitezeho impinduka muri byinshi bijyanye n’umuziki.
Jules Sentore yashimye bikomeye Massamba Intore wamuhaye inkoni y’inganzo gakondo, yemeza ko ari iby’agaciro kandi ari ikintu azakomeza kuzirikana mu rugendo rwe rwa muzika.
Ngo iyi nkoni yahawe agiye kuyikoresha mu bikorwa bitandukanye kandi yizera neza ko azagerageza kwitwara neza, Jules Sentore ngo agiye kugeza mu gihugu hose gakondo anayambutse imipaka.
Igitaramo cya Jules Sentore cyitabiriwe n’ibyamare bitandukanye birimo Aline Gahongayire, Tonzi, Mike Karangwa, abakobwa babaye nyampinga w’u Rwanda barimo Iradukunda Elsa, Iradukunda Liliane na Nimwiza Meghan.
Hari harimo kandi Senateri Tito Rutaremera, Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, n’abandi batandukanye biganjemo abazwi cyane mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Ni ubwa mbere Jules Sentore yari akoze igitaramo nk’iki ndetse afite gahunda yo kugikomeza no gushyiramo ingufu mu buryo bwo gukundisha abakiri umuziki gakondo.
Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO