Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki, 15 Ukuboza 2017, cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko ryiga muri iyo kaminuza ndetse n’abantu basanzwe bakunda ibikorwa by’imyidagaduro by’umwihariko ishyigikira ikanagaragaza ubwiza bw’umuco gakondo.
"Indahigwa Twataramye" ni igitaramo cyaranzwe n’uburyohe ku bakitabiriye binyuze mu nganzo y’iri torero, ryakanyujijeho mu mbyino zinogeye ijisho, umudiho ndetse n’ibicurangisho gakondo byashushanyirije urubyiruko rwitabiriye uko kera bataramaga bagakesha bibukiranya n’indangagaciro.
Igitaramo cy’Itorero Indahigwa cyari cyatumiwemo abahanzi bandi batandukanye barimo umukirigitananga Deo Munyakazi wanyuze abitabiriye mu nganzo ijyanye n’umurya uryoheye amatwi ndetse n’umusizi Tuyisenge Olivier wataramye bakizihirwa biyungura n’ubumenyi mu buvanganzo nyemvugo.
Iradukunda Moses ushinzwe itangazamakuru mu itorero Indahigwa yabwiye IGIHE ko iki gitaramo cyasigiye urubyiruko rwakitabiriye ubutumwa bwo kudatatira igihango mu gukunda no gusigasira ibyiza by’umuco nyarwanda n’imyidagaduro iwuranga.
Yagize ati "Intego nyamukuru y’igitaramo ni ugushishakariza urubyiruko gukunda no gusigasira umuco. Mwabonye ko abakitabiriye benshi ari abanyeshuri biganjemo urubyiruko gusa amarembo twayuguruye kuri bose bakunda imbyino n’igitaramo cya kinyarwanda. Ubutumwa bw’ingenzi itorero ryifuje gutanga ni ukwibutsa bagenzi babo ari bo urubyuruko ko ari bo shingiro ry’umuco kandi ko ari bo bafite inshingano zo kuwuteza imbere."
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Mukeshimana Claude wari uhagarariye Ralc washimiye itorero umuhate rishyira mu gukundisha umuco urundi rubyiruko ndetse n’Umuyobozi w’Abanyeshuri muri IPRC, Gasigwa Emmanuel, washimangiye ko "Indahigwa" ari izina ry’ubutore ku banyeshuri bose b’iyo kaminuza.
Itorero Indashyikirwa ryatangiye ibikorwa byo gukundisha umuco abanyeshuri ba Kaminuza ryashinzwe mu 2015, muri uyu mwaka ryaherukaga kwegukana umwanya wa mbere mu matorero y’imbyino n’umuco mu zindi kaminuza. Rifite intego yo kuba igicumbi cy’umuco no gusabagiza ibyiza byawo mu rundi rubyiruko.
TANGA IGITEKEREZO