Ku mugoroba wo ku wa 31 Gicurasi 2019, Ihuriro ‘Iriba ry’Umuco nyarwanda’ rihurije hamwe abahanzi batandukanye cyane cyane mu buvanganzo nyabirori nk’Abasizi, Abisi b’Amazina y’inka, Abashingwabirori, Abakirigitananga, Ababugu ( Ababuguza igisoro) n’abandi ryagerageje gusubiza ku kirari cy’amazina y’inka, Abanyarwanda bazikunda bongera kumva ku cyanga cyayo cyatangijwe n’igihangange mu Bisi bazo Nkibiki, ahasaga mu wa 1746, ku ngoma y’umwami Yuhi Gahindiro.
Mu gitaramo cyabereye muri Hotel Hill Top i Remera mu Mujyi wa Kigali, cyari cyitabiriwe n’abantu bake ariko gihuje abahanga mu buvanganzo bw’Amazina y’inka, amahamba, imyoma n’ibindi.
Itorero Intayoberana ryari ryahaserukanye isheja mu mudiho uhamye, ikinyemera, umushagiriro, urusharaza n’urw’intwari nk’imwe mu byinire gakondo bifashisha mu gushimisha abatagira ingano. Intore z’Intayoberana, nazo zavunnye Sambwe, ubundi zikandagira isi yiyasa imitutu.
Ni igitaramo cyari cyitabiriwe n’Abakirigitananga nka Munyakazi Deo na Nkwakuzi Emmanuel bamenyereye gusasanura imirya y’inanga.
Ahasaga saa moya n’igice z’umugoroba nibwo igitaramo kiswe “Twinikize inkera” cyari cyinikijwe, habimbura Umuyobozi w’ihuriro “Iriba ry’umuco nyarwanda” Nshimyumuremyi Justin wahaga ikaze abitabiriye icyo gitaramo, hataho Itorero Intayoberana ricinya umudiho, wabisikanaga n’urw’intwari n’urusharaza, nuko haza gukurikiraho amazina y’inka yabimbuwe na Rugemintwaza ndetse na Nkurunziza bakunze kwita Mag-Mag, ubundi bazivuga mu myoma, basoreza ku mazina, y’inka, baza gukorerwa mu ngata na Gatete wataramiye abari aho mu buhanga buhanitse mu mahamba.
Mu murya w’inanga niho Munyakazi Déo yibukije Abataramyi amajwi y’urwunge abanyarwanda bahoranye.
Mu kiganiro cyatanzwe n’Inzobere mu Muco, Ubusizi n’Amateka Nsanzabera Jean de Dieu, yagiteruye atekerereza abataramyi ibintu bitagatifu mu muco n’amateka y’u Rwanda. Aho yagize ati “Mu Rwanda hariho ibintu bitagatifu mu mateka y’u Rwanda byahanzwe na Gihanga bigera kuri bitanu. Ni ibintu bihanitse by’ikirenga, byubahwa, biziririzwa, bitinywa, u Rwanda rwafatiyeho ngo rwiyubake mu myaka amagana n’amagana ishize. Muri ibyo harimo n’inka yagize akamaro kenshi mu kubaka u Rwanda, kurunywanisha n’amahanga no kurwubakira ubukungu butajegajega. Ibindi byari mu byiciro bimwe n’inka, harimo: Ingoma-Ngabe, Umwami, Umugore n’Umugabo. Bikaba ibintu bizira kandi byera i Rwanda, bigomba gusigasirwa nk’amateka atazibagirana, kandi bigafatirwaho mu kubaka ubukungu, ubumwe bw’abenegihugu ndetse bikadusabanisha n’amahanga”.
Mu bandi batanze ibiganiro harimo Perezida w’Itorero ry’igihugu Bamporiki Edouard, aho yagaragaje ko iki gitaramo kije cyari gikenewe kandi gikwiye gukomeza gushyikirwa.
Ati “ Iki gitaramo cyakozwe, ni amateka, kandi kuba mwari kubitekereza ntimubikore, amateka yari kuzabibabaza ariko kuko mwabikoze ni ishimwe kuri mwe no ku gihugu. Ntimubabazwe nuko kititabiriwe nk’uko mwabyifuzaga, kuko kuba mwebwe bagiteguye mwaje, byonyine bigaragaza koko ko gikwiye kubaho kandi kigakomera. Nubwo byabagoye, umugabo imbaraga zimusanga mu nzira, iyo yahagurukanye ize”.
Senateri Uyisenga Charles, na we wari witabiriye ibyo birori yavuze ko gutarama ari umuco nyarwanda ukwiriye gutozwa abato ngo utazacika.
Ati “Gutarama, ni umuco mwiza ukwiye gutozwa no mu mashuri, yaba Abanza, Ayisumbuye Amakuru na za Kaminuza. Byigishijwe bigatozwa abakiri bato, umuco ntabwo wacika kuko n’ubundi watorezwaga mu bitaramo by’abanyarwanda. Iki gitaramo gikwiye gushyigikirwa kikaba kenshi gashoboka”.
Amazina y’inka ni ibisingizo by’inka ku bw’akamaro zari fitite mu Rwanda rwo ha mbere. Ahasaga mu wa 1746, ku ngoma y’umwami Yuhi Gahindiro, nibwo abahanga n’abafite ubushobozi bwo guhanga, batangiye kuzisingiza. Niho hagiye haba inkomoko y’abandi bagiye bakora mu nganzo, bagahanga: Amajuri, Amahamba, Ibihamagaro, Imyoma, Ibyisigo n’ibindi. Byose biganisha kun ka, ku bw’akamro zifitiye igihugu n’abaturage bacyo.
TANGA IGITEKEREZO