Uyu ni umwe mu myanzuro yavuye mu gitaramo cyiswe ‘Turi mu Ruhango’ cyabaye ku wa 22 Kanama 2025, gihuza ubuyobozi n’abakomoka mu Karere ka Ruhango baba ahandi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
Umuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yerekanye ko igitaromo ‘Turi mu Ruhango’ cyaba inzira yo kwihutisha imihigo, no gufasha mu iterambere ry’abagatuye bigizwemo uruhare n’abavuka muri Ruhango bamaze kugira aho bagera mu bukungu, bityo na bo bakazamura abakiri hasi.
Yavuze ko uyu muhuro ugamije ibikorwa by’iterambere bifasha abaturage kuva mu bukene bagatera imbere, kandi ko byashoboka mu gihe abantu bafatanye urunana.
Ati “Hari abaturage bakiri munsi y’umurongo w’ubukene, icyo twemeranyijweho ni ukugabana ingo ibihumbi umunani dufite aha mu Ruhango, ifite ikibazo cy’ubukene, kugira ngo igire aho iva n’aho igera.”
Meya Habarurema yerekanye ko iyi miryango izavanwa mu bukene bigizwemo uruhare n’ubuyobozi, abafatanyabikorwa ndetse n’abakomoka mu Karere ka Ruhango bishoboye, kandi akemera ko icyizere gihari ko bizashoboka.
Umusaza Rwabikumba Jean Baptiste w’imyaka 100 y’amavuko, wo mu Murenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango, yerekanye ko guhuza imbaraga kw’abanya-Ruhango, byahozeho kandi wari umwanya mwiza waberagamo imihigo mu gihe cya cyami, yishimira ko iyo gahunda yongeye kugaruka, kandi nabwo abantu bahiga ibyiza.
Munyakazi Sadate, nawe uvuka mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ntongwe, ubu akaba atuye mu Mujyi wa Kigali, wari witabiriye iki gitaramo, yavuze ko mu gitaramo nk’iki abantu bakwiriye guhura bagafata ingamba zo guhangana n’ubukene, kuko abashyize hamwe nta kibananira.
Ati “Ibyiza byose biva mu biganiro burya. Ibiganiro twagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere, twabyanzuriyemo ko tugomba gushora imari mu kubaka ibikorwa bigari bitanga akazi ku bantu benshi, noneho na bo bakikura mu bukene barimo.”
Naho Turamyeyezu Joseph na ukomoka mu Karere ka Ruhango, akaba akorera mu Mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko iki gitaramo cyatumye arushaho kongera kumenya ahahise ha Ruhango atari azi kandi ahavuka, ndetse ahamya ko yishimiye ko bavugiyemo ibyubaka akarere.
Ati “Birashimishije, n’ubwo mpavuka, sinari nzi neza ko Ruhango ifite amateka meza gutya, kandi uru ni n’urubuga rwiza rwo kuganira no kujya inama zubaka akarere, bijye bihoraho.”
Igitaramo cyiswe ‘Turi mu Ruhango’ byemejwe ko kizajya kiba ngarukamwaka, kigahuza abantu bagasabana, bagahiga imihigo y’iterambere. Icy’uyu mwaka cyahurije hamwe abasaga ibihumbi 10, hanakorwa ibikorwa byo hamberere birimo guteka Kinyarwanda, kotsa runonko, guha abana amata n’ibindi biranga umuco nyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!