00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo bisendereye mu bitabiriye igitaramo Nyanza Twataramye (Amafoto)

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 5 August 2023 saa 02:42
Yasuwe :

Ku nshuro ya cyenda mu Karere ka Nyanza habereye Igitaramo Ndangamuco “ I Nyanza Twataramye” cyabereye kuri Stade ya Nyanza, cyarinze kirangira abataramyi bagisaba Jules Sentore na Sophia Nzayisenga kugaruka ku rubyiniro.

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 4 Kanama 2023, cyabimburiwe n’ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura byanabereye hirya no hino mu gihugu.

Cyitabiriwe n’abarimo Intebe y’Inteko y’Umuco Amb. Robert Masozera, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi ,Meya w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme n’abayobozi b’uturere turimo Kamonyi, Muhanga na Nyaruguru.

Iki gitaramo kirata umuco nyarwanda, abacyitabiriye basangiye indirimbo, imbyino, inanga, ibisakuzo, imikino gakondo, amazina y’inka n’ibindi byinshi byaranze Abanyarwanda bo hambere.

Ubundi kiba kigamije gukumbuza abakuru Umuco, kuwukundisha abato n’abanyamahanga, guhamya ko Nyanza ari Igicumbi cy’Umuco, guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco no kwidagadura.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yashimiye abateguye iki gitaramo, abagiteye inkunga, ashimagira ko ari igitaramo ngarukamwaka kigamije gushimangira ko i Nyanza ari ku gicumbi cy’umuco.

Ati “Ni igitaramo kirata umuco wacu aho dusangira indirimbo, imbyino, inanga, ibisakuzo, imikino gakondo amazina y’inka n’ibindi byinshi byaranze Abanyarwanda bo hambere ndetse kikanagaruka ku mateka ndangamuco ya Nyanza. Ubudasa bwacyo butuma Nyanza ikomeza kuba Igicumbi cy’umuco nyarwanda”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice watangije iki gitaramo yasabye abatuye aka karere kwidagadura bishimira ibyagezweho ndetse no gukora cyane kugira ngo Umuganura w’umwaka utaha uzasange hari ibyo bagezeho birenze ibyo baganuye uyu munsi.

Ati “Nagira ngo ntangize iki gitaramo ku mugaragaro, mbasabe twishimire ibyo twagezeho muri uyu mwaka kuko umuganura ubundi uvuga ingengabihe y’Abanyarwanda, binaduhe imbaraga zo gukora cyane muri uyu mwaka dutangiye. Umwaka utaha tuzaganure twishimira ko twageze kuri byinshi kurushaho.”

Ni igitaramo cyaranzwe n’imbyino n’indirimbo gakondo, umurishyo w’ingoma, imikino yitsa ku muco nyarwanda, umuhamirizo w’Intore, umutambagiro w’Inyambo, kuvugira inka, ibisakuzo n’ubundi buryo bwose bwo gutarama bya kinyarwanda hagamijwe kwibutsa abakuru n’abakiri bato uwo muco.

Jules Sentore, Sophia Nzayisenga,Ibihame by’Imana, Urugangazi na Isonga Family nibo basusurukije abitabiriye iki gitaramo.

Nyuma y’umwiyereko w’inyambo zamurikiwe muri iki gitaramo hakurikiyeho Umukirigita Nanga Sophia Nzayisenga wacuranze iyo yise “Nyambo”.

Sophia Nzayisenga yishimiwe bikomeye ku buryo bamwe bamusabaga kugaruka ku rubyiniro gusa ntibyashoboka bitewe n’uko amasaha yari yakuze.

Yakurikiwe n’Ibihame by’Imana ndetse na Jules Sentore waririmbye indirimbo zitandukanye zirimo Ngera, Umpe akanya,Udatsikira, Agafoto, Diarabi n’izindi zatumye yishimirwa na benshi.

Uyu muhanzi na we basabye ko aguma ku rubyiniro ariko biba iby’ubusa kuko yagomgaga guha umwanya abandi bataramyi bagenzi be.

Itorero Indejuru ry’umuhanzi Musinga Joseph, rifite umwihariko wo kugira abana bakiri bato ariko bazi kubyina no guhamiriza bya Kinyarwanda ryafashije abakiri bato kugaruka ku muco wabo bitanga icyizere cyiza cy’ejo hazaza.

Bakurikiwe na Anique Wihogora yaririmbye indirimbo yise “Nyanza Twataramye” ndetse n’Isonga Family itsinda ry’abakobwa batatu baririmba indirimbo gakondo.

Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo wavugijwe saa saba n’iminota 43 abacyitabiriye bagisaba ko Jules Sentore na Sophia Nzayisenga bagaruka ku rubyiniro hakomeza kumvikana amajwi agira ati “mugarure Sofia na Jules”.

Gusa byarangiye ibyifuzo byabo bidashyizwe mu ngiro bitewe n’ikibazo cy’amasaha yari yakuze.

“Nyanza Twataramye” ni igitaramo ngarukamwaka kibera mu Rwanda, kimaze kuba ubukombe kandi gifite umwihariko wo kugaragaza no gusigasira umuco Nyarwanda kikabera mu Karere ka Nyanza.

Abakuru n'abato bari babukereye
Abanyamahanga bari bafitiye amatsiko iki gitaramo
Iki gitaramo ngarukamwaka kibaye ku nshuro ya cyenda
Iki gitaramo gisobanuye byinshi ku batuye Akarere ka Nyanza
Isonga Family bataramira abitabiriye iki gitaramo
Jules Sentore yakoze iyo bwabaga atanga ibyishimo muri iki gitaramo
Jules Sentore yishimiwe bikomeye bamusabaga kugaruka ku rubyiniro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .