“I Nyanza Twataramye” ni igitaramo ngarukamwaka kiba mu ijoro ribanziriza Umunsi mukuru w’Umuganura, kikabera mu Rukari mu Karere ka Nyanza.
Icy’uyu mwaka cyabaye ku nshuro ya gatandatu cyatangijwe n’umutambagiro w’abahanzi batandukanye n’abanyabufindo wahereye ahazwi nko ku Bigega ugana mu Rukari.
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance.
Mu byaranze “I Nyanza Twataramye” harimo imbyino, indirimbo gakondo n’indi mikino yitsa ku muco Nyarwanda by’umwihariko ibihe byarangaga Umuganura.
Abagize Urugaga rw’Ikinamico berekanye umukino witwa “Ibyiza by’u Rwanda” ukubiyemo ubutumwa butoza Abanyarwanda gukunda umuco wabo birinda gufata ibituruka mu mico mvamahanga bidahwitse nk’imyambarire, imvugo zidahwitse n’ibindi.
Itorero Urugangazi ryo mu Rukari ni ryo ryasusurukije abari aho mu mbyino ziryoheye ijisho. Ababeramuco barangajwe imbere na Mushabizi Jean Marie Vianney na bo bakoze mu mirya y’inanga bavuza icyembe n’ibindi bicurangisho gakondo.
Mu bandi bitabiriye iyi nkera barimo Ihuriro ry’abakora indirimbo gakondo, “Ishakwe” rihuriyemo Mavenge Soudi, Intore Tuyisenge, Jaba Star, Sofia Nzayisenga baririmbye indirimbo bakoreye umunsi w’umuganura.
Hari kandi Danny Vumbi ukunzwe mu ndirimbo ye yise “Abana babi” aho yasusurukije abari aho mu ndirimbo ze zo mu njyana Nyafurika zirimo “Ni Danger” yatumye benshi babyina, bongerwa kwizihirwa.
Usibye abahanzi b’indirimbo hanatumiwe abanyarwenya bari bahagarariwe na Japhet na 5K Etienne bo mu Itsinda rya Daymakers Entertainment. Aba basore bamamaye kubera imvugo yabaye ikimenyabose yiswe ‘Bigomba Guhinduka’ inganzo yabo yo gusetsa yanyuze benshi.
Mu butumwa bwabo bikije cyane ku gutanga ubutumwa bukangurira urubyiruko gusigasira umuco gakondo w’abakurambere.
“I Nyanza Twataramye” ni igitaramo ngarukamwaka kibera mu Rwanda, kimaze kuba ubukombe kandi gifite umwihariko wo kugaragaza no gusigasira umuco Nyarwanda.
TANGA IGITEKEREZO