00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime “Izingiro ry’Amahoro” yatangiye kwerekanwa mu mashuri

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 18 May 2013 saa 03:20
Yasuwe :

Nyuma y’uko muri Muratama 2013, Leopold Gasigwa ashyize ahagaragara filime ivuga kuri jenoside yiswe “Izingiro ry’Amahoro”, ubu yatangiye kuyerekana mu mashuri yisumbuye na kaminuza.
Hamwe mu hamaze kwerekanwa iyi filime ni muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda no mu Ishuri ryisumbuye rya St André i Nyamirambo. Abayirebye bayishimira ko itagoreka amateka kuko irimo abasaza bayazi kuva mu myaka ya 1959.
Abagaragara batanga ubuhamya kuri jenoside yakorewe abatutsi muri iyi filime, barimo Tito (…)

Nyuma y’uko muri Muratama 2013, Leopold Gasigwa ashyize ahagaragara filime ivuga kuri jenoside yiswe “Izingiro ry’Amahoro”, ubu yatangiye kuyerekana mu mashuri yisumbuye na kaminuza.

Hamwe mu hamaze kwerekanwa iyi filime ni muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda no mu Ishuri ryisumbuye rya St André i Nyamirambo. Abayirebye bayishimira ko itagoreka amateka kuko irimo abasaza bayazi kuva mu myaka ya 1959.

Abagaragara batanga ubuhamya kuri jenoside yakorewe abatutsi muri iyi filime, barimo Tito Rutaremara, Mucyo Jean de Dieu, Abarimu bigisha muri Kaminuza y’u Rwanda na Padiri Kibanguka wayoboraga St André.Hagaragaramo kandi amateka ya Paul Kagame, Dr Leon Mugesera, n’abandi.

Gasigwa Leopold avuga ko ubutumwa bwe ahanini yabugeneye urubyiruko akaba ari yo mpamvu yo kuyerekana mu mashuri.

Ubwo yerekanwaga muri St André, Dr Jean Damascene Gasanabo, Umuyobozi w’Ikigo cy’ubushakashatsi n’ububikoshakiro kuri Jenoside, yatangaje ko ubutumwa iyi filime itanga ari ubwo kwishimirwa. Ati “ tugomba kuyishyigikira kuko irimo n’abantu bazi amateka yo kuva muri 1959.”

Gasanabo akomeza avuga ko banyeshuri bo muri St André nubwo batabonye jenoside iba, mu gihe cy’isaha imwe bayirebye hari ubutumwa yabasigiye.
Iki gikorwa kizakomeza mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka, kugeza yerekanwe mu bigo by’amashuri 12.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages