00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fespad y’uyu mwaka itegerejwemo ibihugu 14 byo muri Afurika

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 27 July 2016 saa 06:28
Yasuwe :

Kuva tariki ya 1 Kanama kugera tariki ya 4, mu Rwanda hazabera Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino ‘Fespad ‘ku nshuro ya cyenda, aho ryatumiwemo ibihugu 14 birimo n’ibyo mu Muryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC).

Fespad igamije kuzana ubusabane hagati y’abatuye Afurika binyuze mu muco w’ibihugu bitandukanye.

Ni amarushanwa yo gusangira umuco n’imigenzo bya Afurika, aho ababyinnyi n’abaririmbyi bakomoka mu bihugu bitandukanye bahurira mu gihugu kimwe murwego rwo guteza imbere umuco w’ubumwe bw’Abanyafurika.

Fespad ku nshuro ya cyenda izahera mu Mujyi wa Kigali tariki ya 1 Kanama ikomereze mu turere tune mu ntara zose, ni ukuvuga ko muri buri ntara hatoranyijwe akarere kamwe.

Utu turimo Kayonza mu Ntara y’i Burasirazuba, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Rusizi mu Ntara y’u Burengerazuba na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ,hakaba haratoranyijwe akarere kamwe muri buri ntara.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko Fespad ya 2016 yahujwe n’umuganura wizihizwa mu cyumweru cya mbere cya Kanama bitewe n’uko byose ari ibikorwa bigaragaza umuco, kandi yitezweho kugaragaza ibishya bitandukanye n’ibyo mu Rwanda.

Ikindi ni uko ari umwanya wo gusangiza Afurika ibyiza by’umuco w’u Rwanda, no kwishimana n’Abanyafurika muri rusange.Guhuriza hamwe iki gikorwa ngo ni uburyo bwo kwerekana ko u Rwanda ari igihugu gishishikajwe no kwiyubaka no gutera imbere gishingiye ku muco wacyo, ndetse n’ubutwererane bushingiye ku muco n’ibindi bihugu bya Afurika.

Fespad y’uyu mwaka yatumiwemo abahanzi n’amatorero atandukanye yo mu bihugu byatumiwe n’abo mu Rwanda, ikaba izabimburirwa n’umutambagiro uzazenguruka Umujyi wa Kigali buri gihugu cyatumiwe kigaragaza imbyino gakondo zacyo.

Iri serukiramuco rizasorezwa mu Karere ka Nyanza tariki ya 4 Kanama, aho izakurikirwa n’igitaramo ndangamuco kizwi nka“ i Nyanza Twataramye”kizabimburira umunsi wo kwizihiza umunsi w’Umuganura ku rwego rw’Igihugu tariki ya 5 Kanama 2016.

Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne
Abanyamakuru bagiranye ikiganiro na Minisiteri y'Umuco na Siporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .