00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamporiki yanyuzwe n’igitaramo Nyarwanda cy’abiga muri Green Hills Academy abizeza kugisangiza Abanyarwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 8 February 2020 saa 10:37
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yanyuzwe n’igitaramo Nyarwanda cy’abanyeshuri biga muri Green Hills Academy (GHA) gisigasira umuco gakondo kikanatoza urubyiruko gukunda igihugu, abizeza ubufasha bushoboka kugira ngo bagisangize Abanyarwanda bose.

Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 7 Gashyantare ku cyicaro cy’iri shuri, i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo cyateguwe mu rwego rwo gusigasira umuco Nyarwanda no gutoza urubyiruko gukunda igihugu no kucyitangira igihe bibaye ngombwa.

Gikubiye mu cyo bise ‘Rwanda Festival Day’, umunsi urangwa n’ibikorwa bitandukanye bijyanye n’umuco Nyarwanda birimo imikino n’imbyino gakondo, ibikoresho bya Kinyarwanda, gusoma Ikinyarwanda, imigani n’insigamugani n’ibindi.

Aba banyeshuri bafite ubuhanga mu mikino n’imbyino gakondo zigaruka ku mateka n’umuco Nyarwanda, bakinnye umukino ugaruka ku butwari bw’umukobwa Nyiramateke Robwa, wemeye guhara ubuzima bwe n’ubw’umwana yari atwitiye Abanya-Gisaka aho kumubyara ngo azabe ariwe ugaba igitero ku Rwanda.

Bamporiki yashimye uburyo abanyeshuri ba Green Hills Academy bakinnye imikino n’imbyino gakondo, byimakaza umuco Nyarwanda, by’umwihariko bikabaremamo umuco wo gukunda igihugu.

Ati “Ndifuza ko munyemereye uyu mukino twazawereka Abanyarwanda benshi. Ubwo u Rwanda rwajyaga mu icuraburindi, imikino nk’iyi ntiyari yemewe. Imibyinire nk’iyi, imivugo n’ibitekerezo nk’ibi ntibyari byemewe.”

“Niba mushobora gutegura imikino nk’iyi ntabwo bikwiriye guherera hano. Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yiteguye kubafasha kuyikinira mu cyumba kigari, Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kikamenyesha Abanyarwanda ibyo mufite hano. Ndabibasezeranyije.”

Bamporiki yavuze ko mu by’ukuri imikino y’abanyeshuri bo muri Green Hills Academy ijyanye n’inshingano afite zo guteza imbere impano zishingiye ku muco Nyarwanda no gukunda igihugu muri rusange.

Ati “Muri gukora neza, murimo kunyorohereza akazi, murimo kuganisha u Rwanda aho rugomba kuba ruri. Icyerekezo 2050 tugiye kwinjiramo vuba aha nari ndimo kubona ishusho y’u Rwanda nyarwo tuzaba dufite mu myaka 30 iri imbere. Murakoze kuri utu dushya.”

Minisitiri Bamporiki yabwiye aba banyeshuri, abarezi n’ababyeyi babo ko kuba u Rwanda uyu munsi rufite abantu bashobora kwitangira igihugu n’umuco wacyo bitanga icyizere ko utazazimira.

Ati “Abakurambere bacu baravuze ngo imishinga yose yapfuye ni iyo bene yo banze gupfira. Icyatumye uyu muco wacu wari ugiye gupfa ni uko hari abanze kuwupfira bakidagadura uko bashaka ariko ntabwo u Rwanda rugipfuye kuko Inkotanyi zaruvanye ku manga, ziduha umurage utuma tuvuga amateka yacu twemye.”

Umwarimu w’umuco muri Green Hills Academy, Nahimana Serge, yavuze ko iki gikorwa kigamije guteza imbere umuco Nyarwanda by’umwihariko no gutoza abana gukunda igihugu.

Ati “Tugira abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanye bafite n’imico itandukanye ariko tukagira umwihariko wo kugira umunsi umwe wihariye ku Rwanda.”

“Abana bacu biga Ikinyarwanda kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu yisumbuye n’isomo ry’umuco. Ni amasomo ikigo cyacu duha agaciro ku buryo umwana wese agira amahirwe yo kugira icyo yunguka ku Rwanda, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.”

Umuyobozi wa Green Hill Academy, Lisa Biasillo, yanyuzwe n’uburyo abanyeshuri bakinanye ubuhanga imikino n’imbyino bitandukanye, ashimira abagize uruhare mu gutegura iki gitaramo.

Green Hills Academy ni ishuri ry’ababyeyi riherereye mu Mujyi wa Kigali, ryashinzwe mu 1997. Rifite icyiciro cy’incuke, icy’amashuri abanza n’ayisumbuye, bahabwa amasomo mu ndimi z’Igifaransa, Icyongereza, Ikidage n’Ikinyarwanda.

Mu mashuri yisumbuye abanyeshuri bategurirwa gukora ibizamini mpuzamahanga n’abarimu b’inzobere baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Abitegura gusoza umwaka wa Gatandatu bakurikirana amasomo mpuzamahanga muri porogaramu yitwa “International Baccalaureate” (IB), abafasha kwimenyereza kuvugira mu ruhame, akanabategura kuzaba abayobozi beza no gukomeza amasomo yabo muri za kaminuza hirya no hino ku Isi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yanyuzwe n’igitaramo Nyarwanda cy’abanyeshuri biga muri Green Hills Academy
Umuyobozi wa Green Hills Academy, Lisa Biasillo, yanyuzwe n'uburyo abanyeshuri bakinanye ubuhanga imikino itandukanye
Umwe mu bakobwa wakinnye umukino ushushanya ubutwari bwa Robwa witangiye u Rwanda
Mbere yo gukina umukino habanje gutangwa ibisobanuro byawo
Ababyeyi n'abarezi barerera muri Green Hills Academy bari baje kwihera ijisho igitaramo
Abana bato berekanye ubuhanga mu kuvuza ingoma
Abanyeshuri bagaragaje ubuhanga mu gukina imikino itandukanye
Abato berekanye umuco w'abakurambere
Baserutse mu myambarire igaragaza umuco gakondo
Bakinnye umukino ugaragaza uko rubanda bajyanaga amaturo ibwami
Abakobwa bato bakinnye umukino ugaragaza umuco gakondo
Yateze amaboko abyina bya Kinyarwanda
Abana bato bagaragaje impano bafite yo kubyina
Zari imbyino zizihiwe na benshi bitewe n'uburyo zari ziteguye
Intore zaserutse mu mbyino igaragaza umuco Nyarwanda
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Intore Masamba yafashije umwana waririmbye indirimbo ye muri iki gitaramo
Mariya Yohana ari mu bahanzi bakunzwe mu muziki gakondo witabiriye iki gikorwa
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yari yicaranye n'abarimo Umuyobozi wa Green Hills Academy Lisa Biasillo muri iki gitaramo
Umwarimu w'Umuco muri Green Hills Academy, Nahimana Serge, yavuze ko iki gitaramo kigamije gutoza abana gukunda igihugu

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .