00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambassade y’u Buyapani yatangije iserukiramuco rya Sinema mu Rwanda

Yanditswe na

Nkinzingabo Jacques

Kuya 26 February 2015 saa 12:48
Yasuwe :

Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yatangije iserukiramuco rya Sinema y’Abayapani i Kigali, herekanwa filimi ebyiri zigaragaza umuco w’u Buyapani, ku mugoroba wok u wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2015.
Ku Bufatanye n’ikigo gishinzwe guteza imbere Umuco w’u Budage (Goethe Institute), iri serukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro na Amb. Kazuya Ogawa uhagrariye u byapani mu Rwanda.
Amb. Kazuya Ogawa yatangaje ko bifatanyije na Goethe institute mu gutegura iki gikorwa mu rwego rwo kweregeza no (...)

Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yatangije iserukiramuco rya Sinema y’Abayapani i Kigali, herekanwa filimi ebyiri zigaragaza umuco w’u Buyapani, ku mugoroba wok u wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2015.

Ku Bufatanye n’ikigo gishinzwe guteza imbere Umuco w’u Budage (Goethe Institute), iri serukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro na Amb. Kazuya Ogawa uhagrariye u byapani mu Rwanda.

Amb. Kazuya Ogawa yatangaje ko bifatanyije na Goethe institute mu gutegura iki gikorwa mu rwego rwo kweregeza no kwigisha Abanyarwanda umuco uranga u Buyapani byinyujijwe mu mafilimi atandatu atandukanye yatoranyijwe na Ambassade zitandukanye z’u Buyapani muri Afurika.

Iri serukiramuco rya Sinema rirkomeje aho riri kubea i Kigali kuva saa kumi n’ebyiri herekanwa filimi ebyiri agaragaza amateka n’umuco waranze u Buyapani mu imyaka 50 ishize ndetse hakaza no kwerekanwa izindi ebyiri ejo tariki 27 Gashyantare.

Amb. Ogawa yatangaje kandi ko iri serukiramuco rigikomeza kuko rizajya riba buri mwaka kandi ko ntawe uhejwe kuko kwinjira ari ubuntu. Yanagaragaje ko iri serukiramuco rubaye ku nshuro ya gatatu.

Kuva mu 1897 ni bwo hatangijwe umushinga wo gukora no gukina filimi mu Buyapani; myaka 100 ishize ni bwo iki gihugu cyatangiye kuzamuka muruhando mpuzamahanga rwa Sinema ku Isi, kikaba kinabarirwa mu bihugu bine bikomeye muri Sinema.

Amb. Kazuya Ogawa uhagarariye u Buyapani mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .