"Rurasugiye" ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutaramo 2023 mu nyubako ya Kigali Convention Centre, yari yuzuye abarenga ibihumbi bine.
Ucyinjira ku marembo y’ahabereye igitaramo, wasanganirwaga n’imyenda ndetse n’inigi byahanzwe na Yvan Buravan.
Mbere gato y’uko igitaramo kigera ku musozo, ababyeyi b’uyu muhanzi bakomewe amashyi ubwo basabwaga kugana ku rubyiniro ngo bahabwe impano bateguriwe.
Impano bahawe ni umwenda uyu muhanzi bibarutse ku wa 27 Mata 1995 yari kuzaserukana muri iki gitaramo, none kibaye amaze amezi atanu yitabye Imana.
Yvan Buravan yitabye Imana amaze igihe yitozanya n’iri torero bategura igitaramo nk’iki, yari kuzahererwamo ikaze nk’umunyamuryango mushya.
Insakazamashusho zari muri Kigali Convention Centre zanyuzwagaho amashusho ya Yvan Buravan, yerekana ibihe bitandukanye uyu muhanzi yanyuzemo yitozanya n’Ibihame by’Imana.
Abagize iri torero bagize bati "Ibi bihe si twe twabihisemo ariko ni ko Imana yabishatse, umwenda Burabyo yamaze igihe kinini yitoreza ubutaruhuka kugira ngo awambare uyu munsi, nk’uko twari twarawumugeneye ndagira ngo tuwuhe ababyeyi bamubyaye kuko nibo batumye tumubona, turamugira nk’abanyarwanda."
Nyuma y’iri jambo, umuhanzi Ruti Joël yazamutse ku rubyiniro afatanya n’Ibihame by’Imana baririmbana indirimbo ya Yvan Buravan yise ‘Gusaakaara’ imaze umwaka isohotse kuri Album yise ‘Twaje’ .
Uko igitaramo cyagenze
Iki gitaramo cyatangijwe n’umutagara w’ingoma zavugijwe n’abasore b’ibigango.
Izi ngoma zakurikiwe n’umukino w’ibice bitatu birimo umuryango, itorero n’urugamba. Uyu mukino wakiniwe ku rubyiniro rwubatswe nk’urugo rwa Kinyarwanda, rufite imbuga ngari abana n’abakuru bidagaduriraho.
Aha niho Ibihame by’Imana byamurikiye umwimerere w’imbyino gakondo, uko ababyeyi bataramaga iyo babaga bafite bashyitsi, uko intore zihamiriza iyo zivuga ibigwi zivuye ku rugamba n’ibindi.
Umuhanzi Ruti Joël umwe mu bagize iri torero, yavuze ibigwi bya Buravan witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022, ahishura ko ari umwe mu bagize uruhare rukomeye kuri Album amaze iminsi mike ashize hanze yise ‘Musomandera’.
Ubwo igitaramo cyari kigeze ku musozo, abasore bagize itorero Ibihame by’Imana nyuma y’umukino bakinnye bigaragaza nk’intore zivuye ku rugamba zitahukanye intsinzi, bahamagaye Bahizi Aimable, Igihangange Emery na Burigo Olivier batangije iri torero mu 2013, barabashimira cyane.
Aba bagabo bahawe inkoni y’ubushumba kugira ngo bakomeze bashumbe aba basore batoje umuco.
Iri torero ryasoje igitaramo rishimira abarenga ibihumbi bine bacyitabiriye dore ko imyanya yose yasi yashize, basabirwa umugisha ku Mana.
Ushaka kureba andi mafoto mensh wanyura hano
Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!