00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwimana Emmanuel yashyize hanze igitabo kiburira abantu babaho batiyizi

Yanditswe na Innocent Dushimimana
Kuya 30 August 2024 saa 08:11
Yasuwe :

Umwanditsi Uwimana Emmanuel yashyize hanze igitabo gishya cyiswe ‘Ibanga ibango ry’ibyishimo byanjye nawe’ kigaruka ku mibereho ya muntu.

Iki gitabo yatangiye kucyandika muri Mutarama 2023 aho agaruka ku mibereho y’abantu babaho batiyizi, ugasanga bakora ibishimisha abandi aho gukora ibibashimisha.

Yagize ati “Nandika nasanze hari abantu benshi babaho ubuzima bwabo bwose bababaye ahubwo baberaho gushimisha abandi aho kubaho bakora ibibashimisha. Nanditse mbabwira ngo: Burya nawe wakwishima.”

Mu kwandika iki gitabo uyu mwanditsi yagiye abaza bamwe ibibazo bitandukanye nko kumenya niba byajya bagira umwanya wo kwitekerezaho, ibibashimisha, intego z’ubuzima n’ibindi.

Muri iki gitabo hakubiyemo amabanga atandukanye yo kumenya uburyo umuntu yakwishima ndetse n’impamvu ugomba kwitekerezaho mu buzima n’ubwo bamwe bamuhamirije ko kwishima ari uko uba ufite amafarana ariko sibyo.

Kurundi ruhande ariko ngo umubare munini w’aba batiyizi neza usanga ari ab’urubyiruko ashingiye ku bisubizo yahawe akusanya ibikubiye muri iki gitabo.

Uyu mwanditsi Uwimana Emmanuel akomeza ashishikariza abantu kwimenyereza gusoma ibitabo byanditswe bifatika kurusha kwibanda mu gusoma wifashishije ikoranabuhanga kuko byo bitananiza amaso cyangwa ngo bigutere umunaniro mu mutwe.

Ni mu gihe ariko ibitabo byose yanditse biboneka no mu buryo bw’ikoranabuhanga nko kuri Amazon mu buryo bwo gufasha abari mu mahanga bumva ururimi rw’ikinyarwanda babikeneye.

Umwimana Emmanuel yahisemo kuba umwanditsi w’ibitabo ngo afashe sosiyeti nyarwanda gusobanukirwa byinshi mu buzima bwa buri munsi.

Amaze kwandika ibitabo umunani birimo ikitwa, Ubuzima mu muryango, Inzozi z’urukundo, Isano isumba iy’amaraso, Ikiguzi cy’imbabazi, Umurunga w’urukundo, Ibikomere byawe byanteye gukomera, Gaju ajya gusura nyirakuru ndetse n’iki yamaze gushyira hanze yise Ibanga, Ibango ry’ibyishimo byange nawe cyasohotse muri kanama 2024.

Iki gitabo kigamije gufasha abantu babaho batiyizi, bikababuza ibyishimo
Uwimana yanditse ibindi bitabo bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .