00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda rwabonye abayobozi bashya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 April 2024 saa 12:50
Yasuwe :

Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rwabonye abayobozi bashya, biyemeje guteza imbere ibijyanye n’ubwanditsi bw’ibitabo ndetse n’imibereho y’abanditsi muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Amatora y’abayobozi b’uru rugaga yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata ku cyicaro cy’urwo rugaga giherereye i Remera mu mujyi wa Kigali.

Hategekimana Richard usanzwe ari Perezida w’urugaga ni we wongeye gutorerwa uwo mwanya, Visi Perezida wa mbere aba Dr Niyigaba Ignace, Visi Perezida wa Kabiri yabaye Nkundimfura Rosette , umunyamabanga Mukuru aba Uwase Immaculée, Umunyamabanga Mukuru wungirije yabaye Imaragahinda Grace naho umubitsi aba Benurugo Jacqueline.

Kuri uwo munsi kandi hatowe komite nkemurampaka iyobowe na Prof Viateur Ndikumana, umwungirije aba Ramuka David naho umunyamabanga aba Mushimiyimana Jeannette.

Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda rwanatoye Komite Ngenzuzi iyobowe na Niyitegeka Rachel, Kabayiza Claudien na Manishimwe Aline.

Hatowe n’abanyamuryango b’icyubahiro barimo Rwagatare Joseph, Kanyarukiga Ephrem, Rucagu Boniface, Mujiji Peter, Mushimiyimana Eugenie, Dr Sina Gerard, Mukunde Goretti, Karangwa Hussein na Epimaque Twagirimana.

Abandi batiwe kuri uyu wa Gatanu ni abakomiseri b’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda barimo Barimo ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Munyandinda Bosco, Komiseri w’imibereho myiza Mukaruzima Dative, ushinzwe amashuri abanza n’ay’isumbuye, Sebera Theoneste, ushinzwe iterambere ryo gusoma mu rubyiruko, Mutoni Clairia, Ushinzwe ubukangurambaga, Cyiza Joseph, ushinzwe ububanyi n’amahanga, Karangwa Hussein n’Ushinzwe Diaspora Mukunde Goretti.

Mujiji Peter yagizwe Ushinzwe Umuco wo Gusoma no Kwandika ibitabo muri za Kaminuza, Mutaganzwa Charles ashingwa uburere mboneragihugu naho Prof. Kabera Callixte aba umuyobozi w’icyubahiro w’urugaga.

Hategekimana Richard (hagati) ni we watorewe kuba Perezida w'urugaga
Abatowe bose biyemeje guteza imbere ubwanditsi mu Rwanda
Mu batowe harimo abashinzwe guteza imbere gusoma no kwandika mu rubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .