Ibi babigarutseho mu gitaramo njyarugamba cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023, kuri Hilltop Hotel, mu rwego rwo guhuza abagize komite y’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda ndetse n’abanditsi, barebera hamwe iterambere ry’umwanditsi n’uburyo bwo kuzamura umuco wo gukunda gusoma mu rubyiruko.
Iki ni igitaramo ngarukakwezi, kuri iyi nshuro cyitabiriwe n’inararibonye mu ngeri zitandukanye harimo Umuyobozi Mukuru wungirije w’Umuryango uharanira Ubumwe no kwigira kwa Afurika Ishami ry’u Rwanda (Panafrican Movement), Twagirimana Epimaque ari we wari umushyitsi mukuru.
Twagirimana yagarutse ku ruhare runini abanditsi bafite mu gutuma imibereho y’Abanyafurika ihinduka, babasangiza amateka y’ubukoroni ndetse n’uburyo bagakwiye kuyigobotora bakigira.
Ati “Ubufatanye buri hagati y’Urugaga rw’Abanditsi n’Umuryango uharanira Ubumwe no kwigira kwa Afurika bugamije ko Afurika igira ubwingenge bwuzuye.”
“Ibitabo mutwandikira turabishima, biri kugaragaza ko bishobora gusubiza ibibazo dufite uyu munsi birimo guhindura imitekerereze no kuvumbura ibyahishwe mu gitabo.”
Yakomeje ashima Urugaga rw’Abanditsi impinduka bakomeje kugaragaza mu muryango nyarwanda ndetse abashishikariza gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kugendana n’Isi ya none.
Mu ngamba Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda bafite harimo kugira abanyamuryango biganjemo urubyiruko bifuza kuba abanditsi b’ibitabo, gushyiraho ikigega gishyigikira abanditsi no kubafasha mu iterambere n’ibindi.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard yagaragaje ko biyemeje gushyira mu bikorwa impanuro za Perezida wa Repubulika Paul Kagame zo kwandika ku Rwanda ndetse na Afurika bimakaza umuco wubaka igihugu.
Ati “Dushingiye kuri gahunda ya leta y’ikcyerekezo cya 2050 ndetse na 2063 cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bigaragaza ko ubukungu haba ku Rwanda ndetse na Afurika bugomba kuzaba bushingiye ku bumenyi. Niyo mpamvu Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda ruri mu ngamba zo kwesa iyi mihigo.”
Iki gitaramo kandi cyitabiriwe na Perezida w’icyubahiro w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Prof. Kabera Callixte washimye umurava n’umuhate ukomeje kuranga abanditsi b’ibitabo mu Rwanda mu gukomeza kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!