Iri murika rimaze imyaka 40 ribayeho rikaba ryitabirwa cyane aho ryakira abamurika basaga 200, inzu z’ibitabo 1000 n’abanditsi barenga 900 mu nzu ngari iherereye ahitwa Tour & Taxis buri mwaka.
Uretse abanditsi bazwi muri Afurika mu bihugu bivuga Igifaransa, uhasanga n’abo mu Busuwisi, u Bufaransa, Luxembourg , Canada-Québec n’u Bubiligi n’ibindi.
Jean Paul Kimonyo na we waryitabiriye yavuze ko rifite umumaro kuko rihuza abantu benshi baturuka ahatandukanye bigatuma abanditsi bashobora gusangira ibitekerezo.
Yagize ati " Kuza muri iri murika ry’ibitabo ni uburyo bwo guhura n’abandi banditsi bakamenya igihugu cyacu tukagirana ubufatanye tukajya mu bihugu byabo na bo bakaza iwacu kwirebera aho u Rwanda rugeze n’aho ruvuye bakabigiraho ibitekerezo mu nyandiko zabo, natwe abanditsi b’abanyarwanda bakadutumira iwabo tukagura ukumenyekanisha u Rwanda mu buryo nyabwo kuko usanga hari abigize abahanga ku Rwanda, batangiye kubogama. Igihe kirageze ngo dufate ibyacu mu ntoki. Nk’ubu hari abanditsi bakomeye nahuye na bo barantumira nanjye ndabatumira."
Jean Paul Kimonyo yanditse igitabo "Rwanda-demain ! Une longue marche vers la transformation" , kivuga ku byaranze amateka ya nyuma y’ubukoloni kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi (1959-1994), ibihe byakurikiye ihagarikwa ryayo, uko ihumure ryagarutse mu gihugu n’ibindi.
Uyu mwanditsi mu gitabo cye agaruka ku ibanga igihugu cyakoresheje mu kwiyubaka, abaturage bakaba bamaze gutera imbere mu buryo bufatika nyamara Jenoside yarasize irushegeshe.
Jean Paul Kimonyo ni Umushakashatsi, Umwanditsi w’ibitabo, Impuguke mu gukemura amakimbirane n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO