00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusogongero w’Igitabo ‘Guharanira Ubumwe’ Kayitesi yageneye abana batazi ibyabaye mu Rwanda

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 5 September 2026 saa 06:53
Yasuwe :

Umwanditsi Kayitesi Judence yamuritse igitabo yise ‘Guharanira Ubumwe’ gikangurira urubyiruko kubaka ubumwe, kwigira ku mateka no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, hagamijwe kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Ni igitabo kigaragaza akamaro ko kwanga akarengane, kurwanya ikibi no gushyira imbere ubumuntu. Cyamuritswe ku wa 3 Nzeri 2026.

Kayitesi yahisemo kugishyira mu Kinyarwanda nyuma y’ibyifuzo yagiye yakira biturutse ku kuba yari yaracyanditse mu ndimi zirimo Ikidage n’Icyongereza.

Kayitesi yavuze ko yahisemo kwandika iki gitabo kubera abana bamwe bashobora kuba batazi amateka cyane ko ari umubyeyi akaba n’umwarimu.

Yagikoze nk’uburyo bwo gufasha ababyeyi kugirana ikiganiro n’abana babo kugira ngo babafashe kurushaho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Njya gutekereza kwandika iki gitabo byaturutse ku bana banjye kuko bari basigaye mbambaza ibibazo ariko nkabura uburyo mbasobanurira cyane ko aba ari ukubabwira gusa, nyuma rero bihurirana n’uko ndi umwarimu, ntekereza no ku bandi babyeyi nyuma rero mpitamo kucyandika.”

Yavuze ko yabikoze kugira ngo afashe abana ndetse n’urubyiruko gusobanukirwa kuko cyanditse nk’inkuru hifashishijwe na bimwe mu bishushanyo bifasha umwana gusobanukirwa ariko kandi asigamo n’umwanya w’ibitekerezo byashyirwamo n’umusomyi.

Kayitesi yavuze ko amateka mabi yanyuzemo ubwo yatemwaga igihe yari afite imyaka 11 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yo kurokoka no gukira amaze kuba mukuru ahitamo kugenda atanga ubuhamya bwe abinyujije mu bitabo yagiye yandika nk’inzira yo gukira ibikomere no gufasha abandi gukira.

Yasobanuye ko igitabo ‘Guharanira Ubumwe’ kirimo ibintu byinshi bitandukanye birimo kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose. Kayitesi yashimiye Bridge Vision yamufashije mu gukosora no gusohora kopi z’iki gitabo.

Umukozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ‘MINUBUMWE’, Habimana Djamali yashimiye Kayitesi kubera igitabo ‘Guharanira Ubumwe’ yanditse, agaragaza ko ari imfashanyigisho ikwiye gukomeza kwifashishwa mu mashuri kugira ngo abakiri bato barusheho kumenya amateka y’igihugu.

Kayitesi utuye mu Budage, yagiye yandika ibitabo bitandukanye bigera kuri birindwi birimo icyitwa Choosing Resilience, Broken Life, My Child ndetse n’ibindi.

Kayitesi Judence yamuritse Igitabo ‘Guharanira Ubumwe’ kigenewe abana batazi amahano yabaye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages