00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusogongero ku gitabo Dorcy Rugamba yise ’Les Enfants gâtés de Butare’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 September 2026 saa 04:57
Yasuwe :

Umwanditsi w’Umunyarwanda wamamaye mu bihangano by’ikinamico, Dorcy Rugamba yanditse igitabo yise ‘Les Enfants gâtés de Butare’, bishatse kuvuga abana b’i Butare batoneshejwe, kigaruka ku buzima bushimishije bwaranze ubwana bwabo mu Mujyi wa Butare.

Rugamba yabwiye France 24 ko umutwe yahaye igitabo cye awukomora ku mwarimu umwe mu bamwigishije ashaka gukomeza kumuha icyubahiro no kumwibuka.

Yasobanuye ko byari nko kuvuga abanyeshuri bo muri kaminuza bariho icyo gihe bari bake cyane, kuko bari abanyeshuri muri kaminuza imwe rukumbi yari iriho icyo gihe, ari yo Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Ati “Abo banyeshuri bitwaga abana batoneshejwe, kuko batari bazi neza amahirwe bari bafite. Bari bafite aho kuba, bagaburirwa, kandi bafite buruse yari ingana n’umushahara w’umukozi wa Leta.”

Iki gitabo avugamo ubuzima abantu babagamo mbere y’uko bibasirwa na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dorcy Rugamba yavuze ko uko imyaka igenda ishira, ibintu byabaye mu mateka bigenda byibagirana ku buryo hibukwa bike cyane.

Ati “Nyuma y’ibyo byose, abantu ubwabo batangira kwibagirana, bagasigara ari imibare. Ntitwongera kumenya abo ari bo. Kandi uyu munsi, ni ingenzi cyane kuganiriza igisekuru gishya kitigeze kibamenya. Turimo gutangira kubona abantu bakuru bafite imyaka 30 cyangwa irenga, kandi kuri bo, nta makuru afatika bafite kuri icyo gihe. Ni yo mpamvu ari ingenzi cyane kugarura iyo nkuru.”

Yavuze ko kuvuga inkuru zo muri ibyo bihe bitoroshye kuzisubiramo uko byagenze neza ariko binyuze mu buvanganzo abantu bongera gusubira mu bihe byashize.

Yasobanuye ko i Butare ari umujyi wihariye, umujyi ukungahaye ku muco, ubarizwamo urujya n’uruza rw’urubyiruko rubayeho mu buryo bwo kwishimisha

Ati “Nifuzaga cyane kwandika kuri uyu mujyi, nk’aho ari umuntu ufite uruhare mu nkuru, kugira ngo nongere kuwugarura mu isura yawo. Wari umujyi wari urimo imico itandukanye cyane. Muri uwo mujyi wasangagamo hafi y’imico yose yari yarahurijwe hamwe. Wari umujyi wari waratekerejweho nk’umurwa mukuru w’umuco n’ubwenge, kuva mu myaka ya za 1920.”

Mu kuvuga inkuru zo mu bwana bwabo, Rugamba akoresha uwitwa Binwa uba ashaka kuba umukinnyi wa filime.

Ati “Uko ubwo bwana bwari bumeze, nk’uko dushobora kububona mu bihugu byinshi byo muri Afurika, aho abana wasangaga bafite umudendezo mwinshi. Bari bafite uwo mudendezo kuko, nk’uko babivuga, bisaba umudugudu wose kurera umwana umwe. Barerwaga n’umuryango mugari, barindwaga n’umujyi wose.”

Yavuze ko iki gitabo kijyanye n’ibihe yakuriyemo ariko no kwiga ubuzima kuko hagaragaramo umwana winjiye mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, hanyuma akagenda yerekeza mu kuba umuntu mukuru.

Havugwamo inkuru nyinshi zishimishije n’inkuru z’urukundo n’uturimo dutandukanye twakorwaga mu bihe bya kera.

Igitabo cyanditswe na Dorcy Rugamba kigaruka ku bihe by'ubwana mu mujyi wa Butare
Dorcy Rugamba yanditse igitabo yise 'Les Enfants gâtés de Butare' kigaruka ku mibereho y'abana b'i Butare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages