Ibi usanga ari ibintu bimuha impamba mu gukura kwe, akaba umuntu ufite intego mu buzima kandi utinubira umurimo, ufasha abandi mu mibereho ya buri munsi.
Kumenya akamaro n’intego y’ubuzima ucamo buri munsi ndetse rimwe na rimwe akaba ari ibihe bigoranye, biri mu bikubiye mu gitabo cyiswe ‘The reason behind the scene’ cyanditswe na Uwitonze Daniel.
Uwitonze Daniel wanditse iki gitabo, ni umusore wavutse ari imfura mu muryango w’abana barindwi mu karere ka Ngororero, Umurenge wa Gatumba.
Mu gihe ababyeyi be babaga bagiye gushaka icyabatunga, Uwitonze yasigaraga mu rugo yita kuri barumuna be akora imirimo itandukanye, aharanira gutanga umusanzu we mu rugo nk’umwana mukuru uri mu cyimbo cy’ababyeyi.
Ubushake n’ubutwari bwo gukunda umurimo yakuranye mu buto bwatumye aba umuyobozi w’abanyeshuri biganye muri Kaminuza.
Mu kiganiro na IGIHE, Uwitonze yavuze ko ibihe umuntu acamo bigoye atabasha gusobonukirwa impamvu yabyo, atagakwiye kwiheba cyangwa ngo afate umwanzuro ahubutse kuko usanga bimuteguza ibyo azabona hanyuma.
Ati “Namenye ko kuba naramenyerejwe inshingano nkiri muto, nita kuri barumuna banjye ndetse nkamenya iyo mirimo yo mu rugo nubwo byari bigoye, byanteguzaga izindi nshingano zizampesha kuba uwumumaro muri sosiyete.”
Yakomeje avuga ko byari gushoboka ko iyo aza kwinubira inshingano yari afite byari gutuma afata imyanzuro ahubutse, bikitambika amahirwe ye imbere.
Ibi byatumye agira igitekerezo cyo kwandika iki gitabo yise ‘The reason behind the scene’ kigaruka ku buzima bwe ndetse n’inyigisho zivuga ku kwitondera ibimenyetso tubona biduteguza ibyo bizatubaho nyuma.
Ati,“Nkuko tumenya ko imvura igiye kugwa ari uko twitegereje ikirere, igicu gikubye ahantu hamwe, umuyaga ugahuha ari mwinshi n’ibindi, ukamenya ko ukwiye kwitwaza umutaka cyangwa urugendo ukarusubika, uko niko n’ibindi bitubaho mu buzima twagakwiye kubimenya.”
Yakomeje agira ati, “Hari ibimenyetso bibaho bibanziriza ibintu bigiye kuba, ku buryo umuntu uzi gusesengura yamenya ikigiye gukurikiraho, bituma agena imyitwarire, ndetse no kumenya uburyo yabaho mu mpinduka ahuye nazo mu buzima.”
Iki gitabo gikubiyemo ibitekerezo bishobora kuyobora abakiri bato mu nzira yo gufata imyanzuro n’icyemezo runaka bigendanye n’ubuzima banyuramo umunsi ku wundi.
Ni igitabo yatangiye kwandika mu myaka itatu ishize, kikazamurikwa ku mugaragaro ku wa 9 Gashyantare 2023 mu isomero rikuru ry’u Rwanda riri Kacyiru.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!