Ni igitabo kivuga urugendo rw’abapfakajwe na Jenoside kuva mu 1994 kugeza uyu munsi, n’ahazaza h’igihugu mu bihe biri imbere.
Le Scornet yabikoze nyuma yo gusobanukirwa amateka y’u Rwanda ariko by’umwihariko uburyo yakunze umujyi wa Kigali nyuma y’igihe atahaheruka.
IGIHE yaganiriye n’uyu mwanditsi, asobanura byinshi ku buzima bwe ndetse n’urugendo rwo kwandika igitabo « « Entendez-Nous »
[[IGIHE : Ubwa mbere wanditse ku mugi wa Kigali ; ni iki cyaguteye kwandika kuri uyu mujyi, kuwukunda byaje bite ?
Twari mu bihe bya COVID-19 ibintu bitoroshye, ariko ubwo nageraga i Kigali ; nari maze igihe kirekire nzi u Rwanda, ariko nahisemo kuhatura njye n’umugore wanjye, bituma ngenda noneho ndushaho gushaka kumenya byinshi kuri uyu mugjyi wanjye, mpereye ku kumenya amateka n’uburyo bwiza bwo kuyavuga, ku buryo rwose nawanditseho igitabo nanjye ubwanjye numva ko nasoma.
IGIHE : Cyaba ari cyo gitabo cya mbere wari wanditse?
Oya ; nagize inshingano nyinshi kugeza no muri politiki ku buryo nanditse ibitabo byinshi mu Bufaransa ku bijyanye na politike ndetse n’imibanire.
Mbere yo kugera mu Rwanda ariko nananditse igitabo mfatanyije na Charles Habonimana ; igitabo twise «Moi Le Dernier Tutsi», kikaba kivuga ubuhamya bw’umwana w’umuhungu wari ufite imyaka 12 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Interahamwe zica ababyeyi be, bakuru be na bashiki be, zikamubwira ko ari we zizica nyuma kuri uwo musozi.
Uwo muhungu kandi icyatumaga aticwa ku ikubitiro ni uko Interahamwe zavugaga ko zishaka kuzamwerekeraho abana bazo uko Umututsi yasaga.
Nashakaga kubara iyo nkuru idasanzwe ya Charles Habonimana kuko mu by’ukuri nyuma y’iyo nzira y’inzitane no kuba yararusimbutse kenshi, akabana n’Interahamwe nyuma, ubu akaba yarabaye umwana wacu.
IGIHE : Wabaye umunyapolitike mu Bufaransa, nyuma uhitamo kuza gutura mu Rwanda no kugira imikoranire n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi […] ni ibintu bigoye kwiyumvisha kuri benshi, ukurikije amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa
Ni inkuru ndende, kandi twese buri wese agira inkuru ye, nanjye mfite iyanjye, kuko ku myaka 12 nk’iya Charles, nakuriye mu gihugu cyarimo ibibazo bya politiki n’intambara hagati y’u Bufaransa na Algerie. Navuga rero ko nakunze gukurikirana ibirebana na Afurika, cyane ko naciye akenge mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika byagiye bibona ubwigenge.
Kuba u Bufaransa bwaragize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, nakomeje kumva nakora ibishoboka byose ngo igihugu cyanjye cyemere urwo ruhare cyagize, ku buryo njye numva ko hari umwenda mfitiye u Rwanda.
Nguko uko byagenze twiyemeza kuza kuruturamo, kubana namwe kugira ngo ntidusangire gusa amateka ya jenoside ahubwo tunasangire iterambere u Rwanda rugenda rugeraho, n’uruhare rugenda rugira mu iterambere rya Afurika. Ibyo rero bintera imbaraga.
IGIHE : Ese kuba uri umuntu wagiye uhirimbanira uburenganzira bw’abakozi mu Bufaransa, no kuba uharanira uburenganzira bwa muntu, ni byo byatumye ukanguka ukita ku bibera mu Rwanda
Navuga ko ari wo muhamagaro wanjye ; kuko nabaye Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’ubwisungane mu gihugu cyanjye, mbese buri gihe ugasanga ndi mu bikorwa bifite aho bihuriye n’abaturage b’ingeri zitandukanye, abakene, gushaka uko bavurwa neza, ku buryo numva ntahinduka, naba ndi mu Bufuransa cyangwa se nkaba ndi mu Rwanda.
IGIHE: Igitabo cyanyu «Entendez-Nous» watanze umusanzu wawe mu gutuma ijwi ry’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi ryumvikana rinagera kure hashoboka kurushaho, ubona abantu baratangiye kumva ?
Ubundi umutwe w’igitabo ‘Entendez-Nous’, bivuga ngo ‘Nimutwumve’, si ukubisaba u Rwanda, kuko bariya bagore bagize umumaro ukomeye cyane mu kubaha igihugu cyabo, ndetse barumviswe bategwa amatwi mu gihugu cyabo, banaba umusemburo w’ibyiza ku ikubitiro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse baranakataje mu guharanira ko uburengazira bw’abagore bungana n’ubw’abagabo.
Gusa hamwe n’abashinze umuryango AVEGA, hibandwa ku bintu bibiri birimo kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarakoranwe ubugome bukabije by’umwihariko ku bagore, yemwe nta yindi jenoside yabayeho wabigereranya kuko uretse kwicwa nabi no guhohoterwa, harimo abandujwe ubwandu bwa virusi itera SIDA.
Icya kabiri ni ukubona abagore bakubititse batyo ari bo bafata iya mbere mu kubera urumuri rw’icyizere abakiri bato no kubahuza ku buryo ubona ko urubyiruko rwa none ruri mu nzira nziza mu buyobozi bw’igihugu no mu yindi mirimo ku buryo ubona ko jenoside yasize isomo no kurushaho gusobanukira ubumuntu nyakuri.
Ni igitabo gikubiyemo icyo jenoside ari cyo, n’ikigomba guhinduka ku rwego mpuzamahanga kubera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabereye ku karubanda buri wese abibona. Kinahamagarira kandi impinduka mu masezerano yo mu 1948 kuko ntacyo yagezeho, ndetse ukabona ko muri iki gihe isi irimo amategeko yose ahonyorwa uhereye mu 1994. Hanibazwa kandi icyakorwa uyu munsi kugira ngo haterwe intambwe kugira ngo ku rwego mpuzamahanga hongere himakazwe amahoro no gushyira ibintu mu buryo ku rwego mpuzamahanga.
IGIHE : Wanditse iki gitabo ufatanyije n’abagore, unavuga jenoside yabakorewe, si ibintu byari byoroshye kuba umugabo yakwegera abagore benshi akabavugisha, kugira ngo abashe kumenya ubukana bwa jenoside yabakorewe, iyo nkuru uyibara ute ?
Buriya ubuvanganzo burafasha ku kijyanye n’ibyo. Nanjye numva ndi umupfakazi muri iki gitabo. Kwandika ni ibintu bishoboka, no kuri iyo ngingo, kabone n’ubwo ndi umugabo. Byakwandikwa n’umugabo kuko urebye uko abagore bakorewe jenoside wumva biguteye ipfunwe nk’umugabo kubera ko abagore bishwe mu buryo bw’agashinyaguro ndengakamere ku buryo wumva usa n’uri kubona ibintu mu buryo butandukanye n’uburyo wamenyemo izindi jenoside zose.
Akenshi mu zindi hicwaga itsinda ry’abantu runaka, abafite ibara ry’uruhu runaka, ururimi runaka, idini ; ariko mu Rwanda si uko ibintu byagenze kuko Abanyarwanda bari basanzwe bahuriye kuri byinshi. Urugomo rukorerwa abagore rwari mu mwanya wa mbere. Ubugome bw’abagabo bwaragaragaye. Hari byinshi iyi jenoside yagaragaje. Ni jenoside ituma uwavutse ari umugabo yumva ikimwaro kuko ukurikije uruhare rwabo muri yo, ari nacyo cyatumye numva ko ari inkuru ikwiye kwandikwa n’umugabo.
IGIHE : Ni ibintu bihambaye mwakoze [….] wabashije kunyura gute muri ibyo bihe warimo wandika igitabo ?
Icya mbere ni uko abagore bagize ubutwari bwo kuvuga ihohoterwa bakorewe bafatwa ku ngufu, kandi bakabivugira imbere y’inkiko zabaga zirimo abantu benshi. Abagore babashije kuvuga ku ihohoterwa, noneho ihohoterwa ryo muri jenoside ; bivuze ko ari ihohotera riba rifite icyo rigamije, ryarateguwe hagamijwe kwica Umututsi wese mu buryo bwose.
Si ukuvuga ngo abo bagabo babaga bashaka gusambanya abo bagore gusa, bari bagamije kubambura ubushobozi bwose kugera no ku bushingiye ku buzima bw’imyororokere. Rero ntiwabasha kuvuga kuri iyi jenoside utavuze ku ihohoterwa abagore bakorewe kandi rigakoreshwa nk’intwaro ikomeye ku bagore.
Kubera ko bagize ubutwari bwo kubivuga bagatanga ubuhamya rero, numva ko natwe dukwiye kugira umwete wo kubatega amatwi, umurava wo kugaragaza ibyabaye. Si ibintu byankomereye ku kijyanye n’ubushake bwo kubikora.
IGIHE : Mu kuganira n’abo bagore ni iki cyagukoze ku mutima ?
Twagerageje kwandika iki gitabo mu buryo bugaragaza ishyano ku rwego isi yose ishobora kumva ; si ubuhamya gusa, ahubwo ni inkuru ibarwa ku rwego rukomeye rwose ; igihambaye kurusha ibindi ni ukubasha kongera kugaruka mu buzima kandi bagakomeza kugira ubumuntu kuko banyuze mu bihe bya jenoside bikomeye, bakarira hamwe, bagafatanya, bakazabara iyo nkuru, birenze iby’ubutabera.
Babuze abana babo, ababyeyi babo, baba imfubyi kuko nabo bari bato. Harimo ababaye abapfakazi ku myaka 20, hari ababyaye ku munsi jenoside yatangiriyeho, hari ababyaye mu gihe jenoside yakorwaga, nta cyizere cy’ubuzima bari bafite, babuze byose mu gihe gito cyane. Bashoboraga gusara ahubwo ; hari n’abasaze rwose. Rero kubasha kongera kugira icyizere bakabishyira no mu bandi nk’iyo baganira, ni ibintu bihambaye ngo umuntu abashe kugaruka mu buzima.
AVEGA yaraje ihita ibabera umuvuzi wabo ku burwayi bushingiye ku buzima bwo mu mutwe, nibo birwanyeho ngo batisanga bagiye ku gasozi kubera ibyo bibazo. Mu gihe rero utangiye utangiye kubona icyizere mu wundi, ubumuntu buba bwongeye kugaruka.
IGIHE : Hari abagore benshi bandujwe virusi itera SIDA mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ntibabona imiti ikwiye ; ese mu bushakashatsi wakoze mu gitabo wanditse, ko bari bakennye no kubona icyo kurya bigoye, ni gute babashije kurwana urwo rugamba rw’ubuzima n’ubwo burwayi, ko bapfaga uruhongohongo ?
Urebye abatanze ubuhamya mu manza zibanza mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, bagiye batanga ubuhamya batarigeze banahabwa ubuvuzi ku buryo hari n’abagore bagiye bapfa nyuma yo gutanga ubuhamya, kuko uburwayi bwagiye burushaho gukura nyuma yo gutanga ubuhamya, ku buryo AVEGA yakoze ibishoboka byose itangira kureba uko bafashwa ku buryo hari nk’ubushakashatsi bwakozwe mu 1999, bwafashije mu kumenya mu by’ukuri ibyabaye mu gihugu by’umwihariko ihohoterwa abagore bakorewe, birimo n’ihohoterwa ryagiye rikorwa hagati mu miryango.
Byatumye mu Rwanda hatorwa itegeko ry’uburinganire, n’uburenganzira bungana hagati y’abagabo n’abagore ndetse no kubarinda ihohoterwa ribakorerwa. Ni ikintu gihambaye ubona ko kitarabasha kugerwaho mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, ariko ni ibintu ubona ko u Rwanda rwagezeho mu myaka 30.
Bishatse kuvuga ko kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore bitagarukiye gusa ku kureba abahuye naryo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
IGIHE : Usobanura ute umusanzu w’abagore mu kubohora u Rwanda ?
Ubundi rero, tubayeho mu bihe nta jenoside n’imwe yigeze ihagarikwa n’itsinda ry’abantu b’urubyiruko ruvuka ku bicwaga, uretse mu Rwanda ; ingabo za RPA z’umuryango wa RPF zabashije kubikora mu mateka. Aba bagore rero ni bashiki b’abo basore, cyangwa abo basore bari abana babo ; babashije gukora icyo gikorwa cy’ubutwari, amaraso ni amwe nubwo tutanakwirengagiza ko n’ubundi mu itsinda ry’ababohoye igihugu bagahagarika jenoside harimo n’abagore banakomeje mu rugendo rwo kubaka igihugu. Ni ibintu bikomeye.
Njya mbona imitwe y’inkuru mu binyamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi ivuga ko mu Rwanda habaye ibitangaza. Nibyo koko Imana iri kumwe natwe, ariko ni ibikorwa byagiye bikorwa n’abantu n’ubwo tubyemera dutyo, hari abatabura kuvuga ngo hano hari ubutegetsi bw’igitugu, … ariko muzaze mu Rwanda mwirebere, nibwo ubasha kubyibonera neza uko ibintu bigenda, aho ubona ubufatanye hagati y’abaturage n’abo bahagaritse jenoside ku buryo bigaragaza ko ibyabaye mu by’ukuri atari ibitangaza byaje ngo byiture aho gutyo gusa. Ni ubufatanye hagati y’abaturage n’ubuyobozi, no kwiyemeza.
IGIHE: Hirya no hino hari aho abagore bagikorerwa ihohoterwa, waba ufite icyizere ko igitabo kizabasha kugira abo gikangura ?
Igitabo kimwe ntigikora ibitangaza ! Njye ubwo twasohoraga iki gitabo ku mugaragaro, navuze ko inshingano zitakiri izacu ubu zibaye iz’abasomyi, ariko by’umwihariko kinareba Abanyarwanda, kuko nko muri iki gihe uba ugisanga hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bari mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi.
Hari ikindi gikomeye mbona kikanantera ubwoba aho usanga hari ibihugu bivuga ngo ‘indi jenoside irabaye’, ugasanga haracyariho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari icyo iyi jenoside itubwira, mu ikorwa rya jenoside, no mu kubaka nyuma yayo. Ni yo mpamvu abantu bakora uko bashoboye ngo bandike, babinyuze mu myandikire n’ibisigo bya kinyarwanda, ngo ubutumwa bugere hose.
Ibyo bituma rero hakomeza gukenerwa imbaraga zisumbuye zo kwandika ukuri ku byabaye kugira ngo ubutumwa bukomeze bube bumwe, haba aho ku ruhando mpuzamahanga kandi bitari ugusaba gusa iby’uburenganzira mpuzamahanga ku bijyanye na jenoside, ahubwo hakaba hanagira ingamba nshya zifatwa zirenze izo mu masezerano yo mu 1948, kuko icyo gihe haravuzwe ngo « Ntibizongera Ukundi », ariko nyuma y’imyaka 50 bikaba. Ugasanga rero ko ayo mahame n’amasezerano mpuzamahanga atakigendana n’aho isi iba igeze.
Ubutumwa bwacu rero burasobanutse kubera kugira ngo jenoside ishoboke ahantu, usanga habayeho ubufatanye bw’ibihugu nk’uko byagenze muri Armenia n’uko byagenze kuri Jenoside yakorewe Abayahudi. Birashoboka ko hagira intambwe iterwa mu kuvugurura amahame n’ibijyanye n’uburenganzira mpuzamahanga na bimwe byo kuba hari ibihugu bimwe na bimwe byumva ko bisumba ibindi bikagira uburenganzira bwabyo ibindi bidafite cyane cyane bimwe bifite umwanya uhoraho mu kanama k’umutekano ku Isi kuko uba ubona biri aho gusa ariko bidatanga umusaruro. Mfite icyizere iki gitabo cyacu kizatuma hari ibizahinduka no mu Muryango w’Abibumbye.
IGIHE: Jenoside yarahagaritswe, ariko ipfobya n’ihakana ryayo riracyahari, Ese ibyo nabyo ubigarukaho mu gitabo cyawe ?
Ipfobywa n’ihakana rya jenoside yakorewe Abatutsi ni ibintu birwanywa, ariko ntekereza ko iki gitabo atari cyo cyamaraho ibibazo byose. Abandi banditsi nabo bakwiye gutanga umusanzu wabo ndetse twarabibonye ko hasohotse ibitabo byinshi bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 30. Ipfobya n’ihakana rya Jenoside ririgaragaza kandi bigomba kurwanywa kandi ntibiharirwe u Rwanda gusa. Iki gitabo kizabigiramo uruhare rero, kuko twacyanditse hashingiwe ku buhamya.
IGIHE: Perezida Sarkozy, Macron bemeje ko byashobokaga ko igihugu cyabo cyari guhagarika Jenoside yakorwaga ariko ntikigire ubwo bushake ; ese ibyo byakirwa gute mu Bufaransa ?
Nagize umwanya wo kujya mu kigo ndangamuco cy’u Bufaransa mu Rwanda nganira na Vincent Duclert kuri iriya raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Harimo imikino ya politiki, ariko ni ibintu bizwi na buri wese ko u Bufaransa bwayigizemo uruhare, kandi si ugushaka gukabya cyangwa gusebya igihugu cyanjye, ndetse kwemera ko bwagize uruhare ntibihagije kuko bidafite uburemere bungana n’ibyabaye, ariko dukwiye kwemera ukuri kw’ibyabaye.
Jenoside rero ntishobora kuba leta runaka itabigizemo uruhare kuko ntiyashoboka, irategurwa hagashira imyaka myinshi kandi ugasanga habayeho n’ubufatanyacyaha bw’ibindi bihugu.
Ngira ngo mu 2016 u Budage nibwo bwemeye uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abanya-Armenie aho Perezida w’icyo gihugu yavuze ko u Budage bufite ubufatanyacyaha mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abanya-Armenie. Urebye kuri jenoside yakorewe Abayahudi mu Burayi, usanga ibihugu byarwanyije aba-Nazi byari bibizi kuva 1942 ko irimo itegurwa kuva kera kandi ntibigire icyo bikora mu gutuma idakorwa.
Habayeho intambara babohora ibihugu ariko nta kintu cyo kuvuga ngo barahagarika Jenoside yakorerwaga Abayahudi bigeze bakora. Raporo Muse ivuga neza ko ‘u Bufaransa bwatumye jenoside yashoboraga kutaba ikorwa’.
Rero ku Bufaransa mbona ko uruhare rwabwo rugaragara bitari ibintu byo gushakisha kandi jenoside ntishoboka hatabayeho ubufatanye bw’ibihugu. Ku bwanjye numva ko hatagakwiye no kubaho impaka zibaza niba u Bufaransa bwaragize urwo ruhare kuko ibyo ari urucabana.
IGIHE: Hari abantu benshi bashyira urwo ruhare no ku baturage bose b’Abafaransa ku buryo umuntu yakwibwira ko hari urwango rw’iteka ruri hagati y’abaturage b’ibihugu byombi…
Oya si ko bimeze kuko dutuye hano mu Rwanda kandi ntabwo tujya tubona tugirirwa urwo rwango, cyane ko jye nanahaje mbere y’uko u Bufaransa bwemera uruhare rwabwo. Sinigeze mbona hari Umunyarwanda untunga urutoki ngo ni uko ndi Umufaransa.
Ubona ko Abanyarwanda batandukanya ibyemezo bya politiki n’ibyemezo by’abaturage bisanzwe. Raporo Duclert isobanura neza uburyo u Bufaransa bwagiye bufata ibyemezo bubihishe abaturage ngo bidafatwa mu buryo bwa demokarasi kandi ngira ngo si no ku Rwanda gusa ahubwo u Bufaransa ku bijyane no kubangamira uburenganzira bwa muntu bwagiye bugaragaramo no mu bindi bihugu.
Nkanjye nzi ibyo mu gihe cy’intambara hagati yabwo na Algerie ubwo nari mfite imyaka 12, 14 na 16. Habaye ubwicanyi bukomeye aho abanya-Algeria bagera kuri miliyoni bishwe. Ntabwo dukwiye rero kujya dufata ibintu ngo tubyegeke kuri Mitterrand gusa. Yego ni byo Mitterrand yagizemo uruhare rukomeye runateye ubwoba, ariko igihugu nticyakwitandukanya na we, ngo cyiyumve nk’umwami wa demokarasi.
Abafaransa rero bafite uruhare bagizemo ndetse nanjye ngerageza kwemera urwo ruhare nk’Umufaransa, nkanumva mfite ipfunwe ryo kuba nari ndi muri icyo gihugu cyagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko bwarugize muri Algeria no mu ntambara zigera kuri 45 muri Afurika kuva nyuma y’Intambara y’Isi iheruka.
IGIHE : Ese ubona dukeneye ikindi gitabo gisaba gutegwa amatwi ku bihugu bya Afurika by’umwihariko ibyo muri aka karere ?
Nibyo. Ariko uyu munsi mba mbona mu Burayi hasohoka inkuru nyinshi zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kurusha uko biba muri Afurika. Gusa nibwira ko n’Abanyafurika hari uruhare bafite uhereye no mu baturanyi. Sintanga amabwiriza ariko ntihakabaye habaho kuvuga ko nta Jenoside yabaye cyangwa ngo wumve havugwa ko habayeho jenoside ebyiri.
Ngira ngo ibyo mujya mubyumva bisohoka mu kanwa ka perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yatura akavuga ngo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hishwe abandi bantu bagera kuri miliyoni 10 muri Congo. Ntabwo ari ibintu byo kureberwa kuko ubona ko akomeje kugenda abiba urwango. Rero uruhare rw’Abanyafurika narwo rurimo.
Mperutse gushimishwa bikomeye n’ukuntu numvise abayobozi bashya ba Senegal bavuga imyato u Rwanda, ndetse ko Minisitiri w’Intebe wabo afata Perezida Kagame nk’icyitegererezo.
Umwaka ushize ubwo nari mu Bufaransa nabashije kuganira n’Abanyafurika baba mu Bufaransa kubera ko ari na benshi mu mujyi wa Paris, ariko icyanshimishije cyane ni ukuntu buri gihe iyo navugaga u Rwanda nahitaga mbona bakeye mu maso, ukabona baragaragaza icyizere.
Ntekereza ko rero abaturage ba Afurika bazi neza Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko uruhare rwabo rwo gutega amatwi bakumva bakwiye kurwemera.
IGIHE: Ese waba ufite indi mishinga y’ubufatanye ku kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ?
Kwandika buriya ni ikintu cy’umuntu ubwe, gusa sinari bubashe kwandika kiriya gitabo hatabayeho ubufatanye na bariya bapfakazi 13 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Maze igihe nandika kandi nanditse ibitabo byinshi kuko nkunda ubuvanganzo, ndetse biriya ibitabo binini cyane sibyo bikora ku mitima y’abantu gusa, nta n’ubwo bigarukira ku buhamya gusa.
Dufite gahunda yo gukomeza kwandika, kuko mfatanyije n’umugore wanjye ubu twakoze icapiro ry’ibitabo kuko tubona ko muri Afurika kimwe mu byuho bikomeye bihari ari icyo kutagira ibitabo no kutagira ibigo bitunganya ibitabo, kubera ko no kugira ngo igitabo kigerweho bisaba ko haboneka abantu b’abahanga mu kucyandika no kugisuzuma.
Ubu rero twashyizeho iyo ikigo nk’icyo, gito, i Kigali, ndetse mu ikubitiro twagize amahirwe yo gusuzuma no gukosora igitabo cy’Umunyamategeko Bernard Maingin n’ubundi kivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30.
Byaradushimishije cyane kuba yaratugiriye icyizere cyo gukora kuri icyo gitabo gikomoza ku iraswa ry’indege ya Falcon yari itwaye Perezida Habyarimana na Ntaryamira ku wa 06 Mata 1994. Ni igitabo rero gisohokeye mu kigo cyacu «Histoire et Image», kandi hari n’abandi banditsi b’Abanyarwanda batangiye kutwegera ngo bakorane n’ikigo cyacu, n’ubwo ari nto kuko nabikoze bidafite igishoro gihambaye, uretse urwo rukundo.
IGIHE : Wumva ugiye kwandika ikindi gitabo ku ngingo irebana na Jenoside yakorewe Abatutsi wakwibanda kuki ?
Nakwibanda ku ngingo irebana n’abana noneho. Gusa ubu ndashaje, imyaka iranjyanye, ariko kandi ndashimira Imana ku buzima yampaye, n’uko merewe. Noneho abantu benshi b’inshuti zacu mu Bufaransa by’umwihariko abo mu muryango wacu baratunguwe cyane bumvise ko twahisemo kuza gutura mu Rwanda. Ubu ngira ngo ni ahabo ho kugenda babyiyumvisha kuko njye nakomeje kubaho ntekereza ku Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!