Ni igitabo cy’amapaji 94, cyashyizwe hanze bwa mbere mu Ukuboza 2023 ubwo yari mu bikorwa by’amatora, ariko umuhango wo kukimurika wabereye i Paris muri Collège des Bernardins ku wa 29 Mata 2024. Tshisekedi yari kumwe na Jean-Luc Mélenchon, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Emmanuel Macron.
Muri “Pour un Congo retrouvé”, harimo amagambo yita ko akubiyemo ibitekerezo bye ku miyoborere ya Congo ku buryo ngo abazagisoma bazabasha gusobanukirwa neza aho ahagaze mu bikorwa bigamije kuzamura igihugu.
Mu Riburiro, atangira agira ati “Muri aya mapaji, uzasomamo ibitekerezo, aho mpagaze, n’uko mbona ibintu bimwe na bimwe. Byose byashyizwe ku mpapuro gusa si byo bishushanya uwo ndi we.”
Yakomeje agira ati “Ndi umugabo uhagarara ku byo yemera, gusa nshobora no guhindura ibitekerezo.”
Avuga ko yaba imbere y’abajyanama be, abaminisitiri cyangwa abana be, hari ubwo ajya abona ko yibeshye ku mwanzuro runaka yafashe. Avuga ko yifuza ko RDC ibona ibyo ari gukorera igihugu, aho kugira ngo bizabe nk’uko Thomas Sankara yavuye ku butegetsi, igihugu kigasubira mu manga.
Ati “Nkiri umwana, narotaga ibintu bitatu. Kuba Umukinnyi w’Umupira w’Amaguru, Umunyapolitiki cyangwa Umwarimu. Nabaye umukinnyi mu batarabigize umwuga ariko icyizere Abanye-Congo bangiriye cyanshyize ku wundi mwanya, mba umunyapolitiki wo hejuru mu gihugu cyacu. Hasigaye gukabya inzozi zanjye za gatatu gusa, arizo zo kuba umwarimu.”
Yavuze ko mu bijyanye no kuba umwarimu, umuntu aba ashaka kwigisha, kuyobora cyangwa se gukuza abantu mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ngo ibyo ni byo yagerageje gukora muri manda ye ya mbere akanabikomeza mu ya kabiri.
Iki gitabo kirimo uburyo yageze ku butegetsi nyuma y’igihe mu buhungiro, ndetse avuga n’ibyo yagezeho muri manda ye ya mbere, akagaragaza n’uko Congo y’ubu ifite isura itandukanye n’iya mbere.
Avugamo politiki ze z’imbere mu gihugu na mpuzamahanga, gahunda zirimo kugeza amashanyarazi ku baturage n’ibindi nko guteza imbere abagore. Avugamo ingamba afitiye izo politiki n’imbogamizi yagiye ahura nazo, akagaragaza n’aho we ubwe yagizemo intege nke.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!