00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prof. Félicien Karege yamuritse igitabo gikumbuza u Rwanda rwo hambere

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 26 February 2023 saa 03:04
Yasuwe :

Umwanditsi w’Ibitabo Prof. Félicien Karege yanditse igitabo yise ‘Qu’il était beau mon pays’ kigaruka ku mateka y’u Rwanda rwo hambere mu rwego rwo gukundisha abato no gukumbuza abakuru imibereho y’abanyarwanda bo hambere.

Kera mu Rwanda rwo hambere ku ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa, hari agace kari gatuwe cyane bitaga mu Mayaga, kuri ubu ni mu turere twa Nyanza na Ruhango.

Aka ni agace kari gatuwemo n ‘abaturage ba bakoraga ubworozi n’ubuhinzi, bakarangwa no guhiga, umuco wo gushyingirana hagati yabo ukaba muri bo n’ibindi.

Umubano n’ubufatanye bw’abanyamayaga wakunzwe gushimwa n’Umwami Rudahigwa cyane mu gihe yabaga yabasuye, ndetse yifuzaga ko abanyarwanda bose bagira umubano nk’uw’abo.

Ubusabane n’ubwuzuzanye bw’abanyarwanda bo hambere, nibyo Prof. Félicien Karege yakuze abona mu 1951, ndetse yifuza ku bisangiza Abanyarwanda binyuze mu gitabo yanditse yise ‘Qu’il était beau mon pays’.

Iki ni igitabo Prof. Félicien Karege yanditse mu gifaransa, kivuga ukuntu u Rwanda rwo hambere rwari rwiza, uburyo Abanyarwanda buzuzanyaga mbere y’umwaduko w’abazungu n’ibindi.

Mu kiganiro Prof. Félicien Karege yagiranye na IGIHE, yavuze ko byari icyifuzo cye nk’umuntu wabashije kubona amateka y’u Rwanda kuva kera, kugira uruhare mu kubwira abatayazi cyane cyane urubyiruko uburyo u Rwanda rwahoze ari amahoro mbere y’umwaduko w’abazungu.

Ati “Ubutumwa nashatse gutanga ni ubwo kwerekana ko mu Rwanda hatahoze iteka hari amacakubiri, nk’uko abazungu bamwe bagenda babyandika bavuga ko hahoze intambara y’amako.”

“Nk’aho nakuriye mu Mayaga, ni ahantu habaga abaturage benshi bakundaga kwihingira, kuragira, guhiga, bagasabana cyane ndetse bagashyingirana hagati yabo, ntibitaga ku moko cyane.”

Prof. Félicien Karege yakomeje avuga ko ari igitabo yasangijemo inama abakiri bato kumenya kubana neza muri bimwe byaranze Abanyarwanda bo hambere, kwirinda amacakubiri ndetse no kwishakamo ibisubizo nk’indagagaciro zabaranze kuva kera.

Ni igitabo yanditse mu Ugushyingo 2022, yagishyize ku mugaragaro tariki 24 Gashyantare 2023 mu masomore yose abarizwa mu Rwanda, kigura ibihumbi 20 Frw.

Prof. Félicien Karege ni umwanditsi w’ibitabo akaba yarahoze ari n’umwarimu muri kaminuza mu Busuwisi yigisha ibijyanye n’ibinyabuzima.

Prof Karege yagaragaje ko amacakubiri yazanywe n'abazungu bakolonije u Rwanda ariko ko mbere bari babanye neza
Ubwo Prof Karege yamurikaga igitabo cye, abayobozi batandukanye bari bitabiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages