Kizaba ari igitabo cya mbere kivuga ku byaranze ubuyobozi bwe. Obama yatangaje ko kigaragaza mu buryo bwa nyabwo “ibyaranze ubuyobozi bwanjye.”
Iki gitabo cyitwa “A Promised Land”, kizashyirwa hanze tariki ya 17 Ugushyingo 2020, ibyumweru bibiri igihugu kivuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu azahanganisha Biden na Trump.
Obama yayoboye Amerika muri manda ebyiri hagati ya 2009 na 2017, icyo gihe Biden ugiye guhatanira uyu mwanya muri uyu mwaka yari amubereye Visi Perezida.
Yavuze ko nta kintu kinejeje nko kurangiza kwandika iki gitabo, kizaba gifite paji 768 ndetse kizasohoka mu ndimi 25.
Muri iki gitabo azavugamo ibijyanye n’ibibazo by’ubukungu byazahaje Isi ubwo yayoboraga Amerika, ibijyanye n’ubwishingizi bw’ubuzima buzwi nka Obamacare, ndetse n’intambara Amerika yarwanye nk’ibitero yagabye muri Pakistan birimo icyahitanye Osama Bin Laden.
Uyu mugabo wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika afite ibindi bitabo bitatu yanditse mbere birimo icyitwa "Dreams From My Father", "The Audacity of Hope" na "Of Thee I Sing".



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!