Abasinga b’Abanukamishyo ni bamwe mu ngeri z’inzu z’imiryango migari 17, zikomoka mu muryango mugari w’Abasinga zatuye u Rwanda mu bihe bitandukanye. Igisekuruza cyabo cyatangiye gushinga imizi mu Rwanda ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro umwami w’u Rwanda, ahasaga mu 1411.
Bakigera mu Rwanda barangajwe imbere n’umukurambere wabo Runukamishyo ya Muhiga wa Nyamurorwa, bagaragaje ubuhanga buhanitse. Runukamishyo ya Muhiga wa Nyamurorwa, ni we wari ufite ubuharirwe mu kuraguza ibisimba muri aka karere, mu gihe mu Rwanda inzobere muri uwo mwuga b’Abega b’Abakongori baraguzaga umutwe n’inzuzi.
Kuva bagera mu Rwanda, bunguye ubwenge n’ubuhanga igihugu. Abanyarwanda bamenya byinshi mu byifashishwa mu burebakure bupfumura bukarurebera hirya y’iminsi n’ibihe . Banabaye abakirigitanganzo b’ibihe byose aho bicariye intebe y’Abasizi bagacukura baca imirwi myinshi mu Busizi nyabami.
Mu kwandika iki gitabo kuri Basinga b’Abanukamishyo, Nsanzabera Jean de Dieu, yegereye abo mu muryango w’Abanukamishyo wo mu Batiramira bo kwa Birutwa, barangajwe imbere na Sindambiwe Simon, biganje mu Karere ka Kamonyi cyane cyane mu Murenge wa Gacurabwenge mu Tugari twa Kibuza, Kigembe, Kabatsi, Nyakabungo na Nkingo.
Nsanzabera avuga ko gushyira hanze aya mateka, bigamije kubera abakiri bato urugero rw’ibishoboka mu kubaka u Rwanda n’icyitegererezo cy’ubudatezuka, bashingiye ku mateka y’abanyabigwi nka Runukamishyo ya Muhiga wa Nyamurorwa.
Igitabo Amateka y’Abasinga b’Abanukamishyo kiboneka mu maguriro y’ibitabo nka Librairie Caritas na Ikirezi aherereye i Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!