00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nsanzabera agiye kumurika igitabo cy’amateka y’umushinga wo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 September 2024 saa 03:22
Yasuwe :

Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, agiye gushyira hanze igitabo kivuga ku mushinga wo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ari bwo bwafashije u Rwanda guhorana ijabo n’ijambo.

Nsanzabera yavuze ko iki gitabo kigaragaza ubumwe bw’Abanyarwanda kuva mu ntangiriro ubwo u Rwanda rwahangwaga ahayinga mu 1091.

Ati “Ubumwe bw’Abanyarwanda ni umushinga wateguwe na Gihanga nk’indi yose yubaka u Rwanda, awuha imirongo migari y’uburyo uzashyirwa mu bikorwa, agena n’ibizawugendaho, atekerereza intego uzageza kuri bene wo n’umusaruro uzawuvamo, asoza agena uko uzashyirwa mu bikorwa, n’ibishashi gihamya cy’uko wageze ku ntego za wo.”

Nsanzabera yakomeje avuga ko umushinga w’ubumwe bw’Abanyarwanda kuba waratangiye kera, ari nayo mpamvu abashatse kubusenya batabigezaho neza ndetse n’abongeye gushimangira ubwo bumwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaborohera.

Ati “Bitewe n’uko bwaremanywe ibishyitsi bikomeye byagombaga kubushyigikira ngo budahugana, ni yo mpamvu kubuzahura byoroshye cyane. Inkingi za mwamba n’iza mwikorezi zabubereye ikijyejuru nta bwo zazimye n’ubwo bwo bagerageje kubuzimya, bukababera ibamba ariko basiga babujegeje.”

Yavuze ko impamvu y’icyo gitabo, ari ukugaragariza abakiri bato n’abagishidikanya ubumwe bw’Abanyarwanda, ko bwamaze imyaka isaga 870 (1091-1961) bushikamye, buza gusubizwa inyuma n’abadakunda u Rwanda, barushoramo amacakubiri y’ingeri nyinshi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gitabo agaragaza ko umushinga w’ubumwe bw’Abanyarwanda, watwaye ibitambo bitagira ingano kugira ngo ubeho, uremwe, wubakwe, ushinge imizi, ubyare, uheke ndetse wuzukuruze .

Ati “Nta we ukwiye kubuvogera kuko yaba agiye gukerensa imbaraga z’akaburarugero zabutanzweho, igihe cyatanzwe ngo butekerezwe buhabwe umurongo, amaraso yabumenewe ngo butazima, n’ibitambo by’ubutunzi byatanzwe n’abakurambere mpangarwanda ngo busugire unasagambe.”

Akaba ari yo mpamvu, Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, ubusizi, amateka, ubuvanganzo, intekerezo n’umurage by’u Rwanda, yatekereje gukora ubushakashatsi ku mateka y’umushinga w’ubumwe bw’Abanyarwanda. Kugira ngo abariho n’ab’ahazaza basobanukirwe byimazeyo ubuhanike ubumwe bufite mu mateka y’umuryango nyarwanda.

Biteganyijwe ko igitabo ku mateka y’umushinga w’ubumwe bw’Abanyarwanda kizajya hanze mu minsi ya vuba.

Nsanzabera agiye kumurika igitabo cy’amateka y’umushinga wo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .