Inkuru ye ikubiye mu gitabo cye yise “My Forgiveness Story”, bisobanuye “Inkuru yanjye y’imbabazi” cyasohotse mu Ukuboza 2024.
Ni igitabo kiri mu Cyongereza kigaruka ku gikomere Iradukunda yamaranye igihe yarananiwe kubabarira byuzuye n’uburyo yaje gutera iyo ntambwe akabona kubohoka.
Kiboneka mu masomero atandukanye mu Mujyi wa Kigali no kuri internet ndetse ateganya no kugishyira mu Kinyarwanda muri uyu mwaka.
Mu kiganiro na IGIHE, Iradukunda yavuze ko iki gitabo yacyandiste ashaka kwigisha Isi kubabarira kuko mbere y’uko abikora, kugira amahoro no kumva ko yakorana n’abo badahuje ubwoko byari byaramunaniye.
Ati “Nashakaga kwigisha Isi akamaro ko gutanga imbabazi n’igihe utazisabwe. Nashakaga kwereka Abanyarwanda uburyo kutababarira bishobora kukugira imbata yawe bwite cyangwa bikakwica kurushaho.”
Mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Iradukunda afite imyaka itatu, iwabo bari batuye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ku buryo imigendekere yayo ntacyo ayiziho.
Gusa nyina yamubwiye ko yarokowe n’uwari umukozi w’iwabo mu rugo ndetse na bashiki be babasha kwihisha bararokoka ariko Se bamwica bamutemye.
Iradukunda avuga ko nyuma ya Jenoside atahise abwirwa ko Se ari yo yamuhitanye, agira ngo yapfuye urupfu rusanzwe kugeza agize imyaka 11.
Icyo gihe uwishe Se yaburanishijwe muri Gacaca ahamwa n’icyo cyaha ariko ababazwa cyane no kuba yari afite umutima wo kwigamba ibyo yakoze.
Ati “Data yari yarize muri Uganda, yari azi Icyongereza. Uwamwishe rero yabisubiyemo yigamba ngo yishe inyenzi yivugishwaga Icyongereza. Ibyo bintu byarambabaje cyane bituma nshaka kumenya byinshi ku rupfu rwa data n’icyo yaziraga.”
Avuga ko kuva icyo gihe yatangiye gushaka ayo makuru ariko mu muryango we ntibakundaga kubivugaho bituma atangira gushakira amakuru mu rubyiruko yabonaga byamworohera kuganira na rwo ruyazi.
Ibyo ariko byarimo ingaruka nyinshi kuko urwo rubyiruko rwafataga ibiyobyabwenge na we bituma abyishoramo kugira ngo rumwiyumvemo.
Nyuma yaje no guhindura idini arakizwa mu 2003, agira ngo arebe ko yabona amahoro ndetse atangira gutanga imbabazi.
Ati “Nyuma yo gukizwa natangiye kubabarira haba abasahuye mu rugo n’abandi, ariko wa mugabo wishe data nanirwa kumubabarira kuko atari yarigeze adusaba imbabazi. Nibazaga ukuntu nababarira umuntu wishimiye ibyo yakoze.”
Yakomeje ati “Uko kunanirwa kubabarira uwo mugabo byatumaga mbaho nabi kuko nari mbayeho ubuzima bubiri. Nari umukirisitu, nasubira i Gikondo nkasubira mu buzima na ba bacuti bafataga ibiyobyabwenge. Nyuma naje gufata umwanzuro wo kumubabarira.”
Iradukunda avuga ko nyuma yo kumubabarira byaje gusubira i rudubi ubwo umwe mu bantu bari bafunganye n’uwo mugabo wishe Se yafungurwaga akavuga uko yamutumye.
Ati “Wa mugabo wishe data yatumye uwo wari ufuguwe ati ‘mbonye andi mahirwe ku yindi nshuro umuhoro nawucisha kuri ‘ponceuse’’. Yaraje arabitubwira kandi nari naramubabariye uburakari burongera burazamuka.”
Avuga ko urwo rugendo rwamugoye kurucamo ari na byo agarukaho mu gitabo cye kuko abo badahuje ubwoko yumvaga badashobora guhurira ku kintu kugeza ababariye byuzuye.
Ati “Nakijijwe mu 2003 ariko nari wa mukirisitu ubibabamo uyu munsi ejo akabivamo, nza gusanga ikibitera ari uko ntatanze imbabazi. Mu 2016 ni bwo nababariye byuzuye ndabohoka noneho ubuzima bwa gikirisitu ntangira kubahagararamo byuzuye ngira n’igitekerezo cyo kwandika ku mbabazi.”
Ubu ni umuvugabutumwa ndetse muri icyo gitabo avuga no ku bandi bantu yafashije gutanga imbabazi, abasha gukorana n’abandi kuko ubu anafite ikigo gikora ibijyanye n’ubwubatsi bugamije imiturire.
Inkuru ya Iradukaunda yatumye ashinga n’inzu itunganya ibitabo yitwa “Vital Readings” yibanda by’umwihariko ku gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwandika inkuru zabo ndetse ateganya gukomeza kwandika.
Muri icyo gitabo kandi asaba abana bavutse mu miryango y’abakoze Jenoside bakaba na bo bibatera ipfunwe, ko batanga imbabazi ku babyeyi babo kugira ngo iryo pfunwe rye gutuma babaho ubuzima badashaka.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!