Ni igitabo cya gatanu yanditse ariko kikaba umwihariko kuko kigaruka ku mibereho y’urubyiruko rwo mu bihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari , aho yagiye aganira na bamwe bo mu bihugu bitandukanye mbere y’uko atangira inganzo ye yo kwandika.
Mu rugendo rwo gukusanya amakuru ndetse n’ibibumbiye muri iki gitabo yaganiriye n’urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gihoramo intambara z’urudaca zishingiye ku moko.
Ati “Nanditse iki gitabo nsobanura kuri buri gihugu uko nagiye nkibona ndetse n’ishusho y’abantu bahatuye b’urubyiruko ruhakomoka.”
Yakomeje agira ati“ Twakoranye n’urubyiruko rukomoka muri Congo, bagerageza kwiteza imbere n’imbogamizi bahura nazo. Nk’abana baba mu mitwe y’inyeshyamba nka za Masisi, abo nagiye nganira nabo abenshi ibyo bakora babikora kubera ubujiji bashukwa n’abantu bakuru bafite inyungu zabo za politiki n’iz’ubukungu bashaka kugeraho.”
Aha kandi avuga ko yaganiriye n’abana b’abanyarwanda baba mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagizwe imbohe n’ababyeyi babo bahunze nyuma yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ashingira ku buhamya bwa bake muri bo.
Iki gitabo n’igitabo yanditse mu gihe cy’imyaka itatu gifite amapaji 140 cyanditswe mu rurimi rw’Icyongereza.
Iki gitabo cyanditswe na Mfuranzima atewe inkunga n’Umuryango Mpuzahanga uharanira Amahoro Interpeace n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Ni mu gihe ariko amaze kwandika ibirenga bitanu harimo nka ‘The Broken’, kigaruka ku mateka y’u Rwanda, ‘The Lonely soul’, kivuga ku bwigunge n’agahinda gakabije, ‘Child Rwanda is poetry’, ‘A letter demanding future’, kigaruka ku gusaba ahazaza heza ha Afurika n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!