Marie - Josée Gicali ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi wanditse igitabo “On n’Oublie Jamais Rien”, kigaragaza ibyo yanyuzemo muri Jenoside bidakwiriye kwibagirana na gato.
Muri iki gitabo agaragaza uburyo umuryango we wagizweho ingaruka zikomeye na Jenoside, ariko mu buryo bw’igitangaza akabasha kurokoka urupfu nubwo yahakuye ibikomere bitandukanye, byaba ibyo ku mubiri no ku mutima.
Igitabo gisobanura ubuzima bwe mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, kikagaragaza ivangura ryari rimaze igihe kirekire mu gihugu, ryabibwe mu gihe cy’ubukoloni kugeza aho bazana indangamuntu zirimo amoko n’ibindi byaganishije kuri jenoside.
Marie Josée yasobanuye ko impamvu ikomeye yamuteye gushyira ibyo yibuka ku mpapuro, ko byari ubuhamya yashakaga gusigira abana be.
Ati “Ikintu mba mparanira ni ukugira ngo abana badukomokaho, badatwara uwo mutwaro. Ibitambo twarabitanze, bo bagomba kubimenya ariko uwo mutwaro ntabwo ari uwabo.’’
Uyu mubyeyi avuga ko yasoje kwandika iki gitabo mu 2019, hifashishijwe inzu y’ibitabo ya Hurtubise.
Marie - Josée Gicali kandi akaba yiyemeje gukurikirana inzozi ze akandika ikindi gitabo, nyuma y’aho amuritse iki cya mbere ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023 muri Kigali Public Library.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yashimiye Gicali, avuga ko kwandika ku mateka ya Jenoside warayikorotse, ari ubutwari.
Ati “Ndagushimira ku bw’umuhate wagize wo kwandika iki gitabo cy’ubuhamya. Nk’uko wabivuze ntabwo buri gihe biba byoroshye kubona imbaraga muri wowe ndetse no kwihangana bikenewe mu kwandika ku buzima bwite bw’umuntu.’’
Igitabo “On n’Oublie Jamais Rien kiboneka ku rubuga editionshurtubise.comno mu maguriro y’ibitabo atandukanye.
Amafoto: Kwizera Remy Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!