00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Mu mashuri harakemangwamo umuco wo guhunika ibitabo aho kubisoma

Yanditswe na Ishimwe Daniel
Kuya 21 May 2017 saa 01:31
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali wavuze ko hari ikibazo kigaragara ko mu bigo by’amashuri bimwe na bimwe bitaracengeza mu bana umuco wo gusoma nyamara hari ibitabo Minisiteri y’Uburezi iba yarabageneye.

Iki kibazo cyagaragajwe ubwo hasozwaga amarushanwa yo gusoma yitabiriwe n’abanyeshuri baturutse mu bigo 45 byo muri Kigali, ariko ugasanga ababashije kugera ku cyiciro cya nyuma abenshi ari abo mu bigo byigenga.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricia, yavuze ko ibigo by’amashuri ya leta bigiye gukurikiranirwa hafi, kuko ibitabo bihabwa hagamije kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika bidakoreshwa neza.

Yagize ati “Nubwo Minisiteri y’uburezi idahwema gutanga ibitabo mu mashuri ngo bishyirwe mu masomero y’abanyeshuri, hari ikibazo cy’uko hari abarezi badatanga ibi bitabo ngo bikoreshwe uko bikwiriye ahubwo bagahitamo kubihunika mu makarito aho guhabwa abana ngo babisome, banakurikiranwe.”

Yavuze ko ingaruka zo kudasoma ibitabo ari nyinshi ari ho usanga urubyiruko rurangiza kaminuza rudafite ubumenyi bwatanga umusaruro ku isoko ry’umurimo, rutanabasha kuvugira mu ruhame.

Muhongerwa avuga ko igisubizo cyo kwimakaza umuco wo gusoma mu bigo ari byo bigifite, kikaba ari cyo cyaherwaho mu gufashwa kuwimakaza.

Amarushanwa yo gusoma ategurwa buri mwaka n’Umujyiwa Kigali yatangiye mu 2014. Abatsinze uyu mwaka mu gukora ibiganiro mpaka, gusoma no kwandika bazahemberwa mu nama y’uburezi yaguye yo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali iteganyijwe mu kwezi gutaha.

Queen Mutesi wo muri Groupe Scolaire APADE yatsinze mu irushanwa ryo gusoma ku rwego rw’amashuri abanza; Laissa Uwase wo muri FAWE Girls School atsinda ku rwego rw’icyiciro rusange; Belinda Uwase uturuka muri King David Academy na Flora Niyigena wo muri FAWE Girls School batsinda mu barangiza amashuri yisumbuye; AbdulKarim Mugisha wo muri Riviera High School yatsinze mu gukora ibiganiro mpaka ku rwego rw’icyiciro rusange.

Umwe mu banyeshuri bitabiriye amarushanwa yo gusoma ibitabo muri Kigali (Ifoto/The New Times)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages